Abahamagara umurongo w’ 114 bavuga ubusa babireke cyangwa polisi itangire kubashakisha-Umuvugizi

Abanyarwanda barasabwa gukura mu mutwe, bakitabaza umurongo w’114 mu gihe batanga amakuru ajyanye na coronavirus, abatandukira nibatabireka polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibafatira ingamba zikakaye.

Ubusanzwe uyu murongo ngo ukwiye guhamagarwaho n’ugamije gutanga amakuru ku bijyanye n’icyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi muri iyi minsi. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko abivugira ibindi hari ikibateganyirijwe, hari mu kiganiro na RBA.

Agira ati “Polisi irihanangiriza abantu bose bahamagara umurongo w’114. Washyiriweho kugirango batange amakuru ajyanye na covid 19, kugirango abantu batangire amakuru aho bari. Abo bantu bahamagara bashaka kuganira bashaka kuvuga ubusa cyangwa bashaka no kuvuga ibindi bintu ibyo ari byo byose, cyangwa basaba serivisi zitajyanye na covid 19 turagirango tubabwire kuva ubu babireke, nibatabireka polisi igiye gutangira kubashaka, kubakurikirana ndetse no kubafata ku buryo bakurikiranwa mu buryo bujyanye n’amategeko.”

Ku bakora ingendo zitemewe nabo barasabwa kubireka, kuko ngo nabo bagiye gushyirirwaho uburyo bwo kubagenzura kuko ngo bafatwa nk’abashaka kwandura no kwanduzanya coronavirus.

Kabera akomeza agira ati “Gukora ingendo zitemewe, gukorera siporo hanze, guhagarara ku muhanda, kujya guhaha muri abantu benshi mu modoka imwe, kudahana intera, kudakaraba kenshi birabujijwe kuko bishobora gushyira ubuzima bwawe n’ubw’abandi mu kaga.uwo tuzajya dufata akora ibi bikorwa azajya afatwa nk’ushaka kwandura no kwanduza abandi iki cyorezo.

Polisi yibutsa ko uwo ihagaritse asabwa kwirinda kuyibeshya kuko ari amakosa. Gahunda ngo iracyari ya yindi ni guma mu rugo kugeza itariki 19 Mata habura umunota umwe ngo saa sita z’ijoro zuzure.

Ku barambiwe kuguma mu rugo polisi ibavwira ko ushaka kunanura amaguru agomba kuyananurira mu rugo, urushye aruhukire mu rugo, ushaka kuganira aganire n’uwo babana cyangwa akoreshe telefoni.

Avuga ko abakora ingendo zitari ngombwa cyane abagenda n’imodoka hari ingamba nshya zo kubakumira. Ati “Twashyizeho ingamba zo kubaherekeza aho bagiye, kugirango tumenye ukuri kwawe, abo tuzasanga babeshya bazafatwa, bazafungwa, ndetse banacibwe n’amande, abazafatwa bagenza ibinyabiziga, polisi igiye kubafasha kuguma mu rugo no kubahiriza amabwiriza ibacyura iwabo, maze ifatire ibyo binyabiziga kuzageza igihe gahunda yatanzwe irangiriye.

Polisi yibutsa ko hari imirimo yemewe gukorwa irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi igomba kubahirizwa amabwiriza ya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi. Ikindi ni ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibindi byemewe ariko byose bigomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda coronavirus.

Ntakirutimana Deus