Site icon The Source Post

WhatsApp ‘yagabweho igitero’, ubu iraburira abayikoresha

Abagizi ba nabi bo kuri murandasi (hackers) baciye mu cyuho WhatsApp babasha gushyira muri telefone ziyikoresha uburyo bwo kugenzura benezo, byatumye WhatsApp iburira abayikoresha.

WhatsApp, isanzwe ifitwe na kompanyi ya Facebook, yatangaje ko yatewe n’umuhanga mu bya murandasi agendereye umubare runaka w’abayikoresha.

Bivugwa ko iki gitero cyakozwe n’ikigo cy’iby’umutekano cyo muri Israel kitwa NSO Group, ariko iki kigo ibi kikaba cyabihakanye.

Byemezwa ko icyo gitero cyagabwe kuri WhatsApp – ikoreshwa n’abantu miliyari imwe na miliyoni 500 ku isi – cyari icyo ku rwego rwo hejuru

Facebook ivuga ko iyi porogaramu (“software”) yo kugenzura, yakozwe n’abashaka kuneka guhamagarana kw’abo mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

WhatsApp yabwiye BBC ko mu minsi 10 ishize, iyi kompanyi ari bwo yabonye ko hari “software” yabinjiriye iri gukwirakwira biciye mu buryo bwo guhamagara bwa WhatsApp.

Ivuga kandi ko iyi “software” ihita yishyira muri telefone y’umuntu kabone nubwo ataba yitabye undi umuhamagaye.

WhatsApp ivuga ko yahise iburira imiryango y’uburenganzira bwa muntu, inamenyesha ubutabera bwo muri Amerika.

Iki gitero kibasiye abangana gute?

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, WhatsApp yasabye abayikoresha ku isi bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 500 kuvugurura (update) iyo bakoresha nk’uburyo bwo kwirinda nkuko iyi nkuru The Source Post ikesha BBC ibigaragaza

Kugeza ubu, Facebook ivuga ko itarabasha kumenya umubare w’abakozweho n’iki gitero cy’ikoranabuhanga nubwo ivuga ko yagerageje guhangana nacyo.

NSO Group imaze kumenyakana mu bikorwa by’ubutasi no kuneka hifashishijwe ikoranabuhanga ryinjira mu bikorwa by’abantu bo batabimenye. Yo ivuga ko ibikorwa byayo biba bigamije kurwanya ibyaha n’iterabwoba.

NSO Group uyu munsi yasohoye itangazo ivuga ko atari yo yakoze icyo “gitero” kuri WhatsApp ngo yibasire abantu cyangwa imiryango iyo ari yo yose.

Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu, wigeze kwibasirwa n’ibikorwa bya NSO Group mu bihe bishize, uvuga ko wari uzi neza ko ibitero nk’ibi bihari kandi byibasira imiryango ikora nka wo.

Uyu munsi urukiko rw’i Tel Aviv muri Israel rurumva ubusabe bwa Amnesty International busaba minisiteri y’ingabo y’iki gihugu kwambura NSO Group uburenganzira bwo kohereza hanze ibyo ikora.

Ntakirutimana Deus

Exit mobile version