Uturere 6 muri 30 nitwo tudafite guma mu rugo

Uturere 24 mu Rwanda turimo imirenge iri muri gahunda ya guma mu rugo, ni ukuvuga 11 dufite imirenge yose iri muri iyi gahunda n’utundi 13 dufite imwe n’imwe iyirimo inafite kinini ivuze ku baturage.

Guverinoma y’u Rwanda ibicishije muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yasohoye itangazo ry’imirenge yo mu turere dutandukanye yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Uhereye kuri iryo tangazo ubu uturere tudafite umurenge n’umwe uri muri guma mu rugo ni dutandatu; Gakenke, Gisagara Ngoma, Kirehe, Ngororero na Nyabihu.

Uturere turimo imirenge yashyizwe muri guma mu rugo naho biragoye ko ubuzima bwakomeza uko byari bisanzwe kuko hari nk’ahashyizwemo imirenge y’imijyi usanga ariyo ibamo byinshi abaturage bakenera, kuko ari yo yatejwe imbere, yubatswemo n’ibiro by’uturere ku buryo usanga ifatiye runini ubuzima bw’abatuye akarere bityo kuba iri muri guma mu rugo bisa n’ibigenura ko  n’indi mirenge yako karere iba imeze nk’iri muri guma mu rugo ariko itatangajwe.

Nk’ubu imirenge y’imijyi y’uturere twa Bugesera, Ruhango, Nyamagabe, Muhanga n’ahandi….yashyizwe muri guma mu rugo.

Urugero ni uko abatuye Muhanga n’abava mu bice bitandukanye by’intara y’amajyepfo n’i Burasirazuba bakunze kurangurira mu isoko rya Muhanga no mu maduka ari muri uwo mujyi mu murenge wa Nyamabuye. Ubu uwo murenge uri muri guma mu rugo.

Bahereye ku mibare itangazwa n’abafite aho bahuriye n’ubuzima ko kugirango hagaragare ishusho ifatika y’uko icyorezo gihagaze bisaba iminsi yenda kugera ku kwezi (iminsi 28) ku cyorezo nka Covid-19, hari ababona iminsi ya guma mu rugo ishobora kongerwa n’ubwo bamwe mu baturage bakomeje gusaba ko guma mu rugo yarangira kuko ngo bakomerewe n’ubuzima.

Umwe mu basesenguzi yabyitegereje ati ” Mu turere dutandagu niho umuntu yemerewe kuzenguruka akarere kose nta nkomyi. Gusa ikigaragara nuko bizagera tariki 5 Kanama igihugu cyose gifunze(kiri muri guma mu rugo).”

Gahunda yo Guma mu Rugo muri iyo mirenge izatangira kuri uyu wa Gatatu tariki 28, Nyakanga irangire tariki 10, Kanama, 2021.

Ni mu gihe Umujyi wa Kigali no mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro bamaze muri guma mu rugo yari yaratangajwe ko izageza tariki 27 Nyakanga[bari barahawe guma mu rugo y’iminsi 10], ariko yaje kongerwaho iminsi itanu; biteganyijwe ko izageza tariki 31 Nyakanga 2021.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yari aherutse gutangaza ko hari ibice na bimwe by’u Rwanda bishobora gushyirwa muri guma mu rugo kuko bigaragaramo ubwandu bukabije bwa Covid-19.

Itangazo rikomoza kuri guma mu rugo mu turere