Urubanza rwa Kabuga:Umutangabuhamya wiciwe umuryango yagarutse ku ‘nterahamwe za Kabuga’

Umutangabuhamya KAB002 ushinja Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa gatatu yahaswe ibibazo n’uruhande rwunganira Kabuga, ku buhamya yatanze ku wa gatatu ushize ku “Nterahamwe za Kabuga” zo ku Kimironko.

Ni umutangabuhamya w’umugabo, wavuzwe mu rukiko ko mu 1994 yabarirwaga mu bo mu bwoko bw’abatutsi. Isura n’ijwi bye byahinduwe mu buryo bw’ikoranabuhanga mu kurinda umwirondoro we.

Mu iburanisha ryo mu cyumweru gishize, yavuze ko yarokotse igitero cy’Interahamwe cyo muri jenoside mu kwezi kwa kane mu 1994 cyo ku ishuri ribanza rya Karama, ariko ko Interahamwe zahiciye abarimo n’abo mu muryango we, mu bana be barindwi harokoka bane, naho abandi batatu baricwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Kuri uyu wa gatatu, yahaswe ibibazo ari i Kigali, ahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho n’inteko y’abacamanza iri i La Haye mu Buholandi.

Kabuga, wari ukurikiye urubanza mu buryo bw’amashusho ari kuri gereza y’uru rugereko rw’i La Haye rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, nta jambo yahawe. Ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umunyamategeko Emmanuel Altit wo mu itsinda ryunganira Kabuga yabajije KAB002 ku bo abavuga ko bari abakozi bo kwa Kabuga ku Kimironko, ngo barimo abavaga iwabo i Byumba, ngo baje kuvamo Interahamwe zishe abatutsi muri jenoside.

Abazwa igihe abo bakozi baje guhinduka Interahamwe, n’uko ibyo yabimenye.

Yavuze ko ibyo byabaye mu mezi yo mu ntangiriro y’umwaka wa 1994, ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri, ukwa gatatu no mu ntangiriro y’ukwezi kwa kane.

KAB002 yavuze ko rimwe na rimwe bahabwaga utujerekani tw’amavuta iyo babaga bavuye mu rugo kwa Kabuga mu myitozo y’Interahamwe, ngo bakabyivugira bo ubwabo iyo babaga barimo kugurisha ayo mavuta bahawe.

Yabajijwe ubwoko bw’imyitozo bahabwaga, avuga ko yari irimo n’iyo kwica abatutsi. Gusa yavuze ko ibyo yabibwiwe n’ababibwiwe n’izo Nterahamwe, ko atari we ubwe wazumvise zibivuga.

Yanabajijwe ku gutabarwa kwe n’abasirikare ba RPF ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa kane mu 1994, nyuma yuko Interahamwe n’abasirikare ba leta bo ku kigo cya Kami ngo bari bateye ishuri rya Karama ku itariki ya 13 y’uko kwezi.

Yavuze ko abasirikare ba RPF baje bakabasanga aho abo baturage b’abatutsi n’abahutu bari bihishe, bakabaha n’ibiryo.

Gusa ubwo umushinjacyaha Rashid yari ahawe ijambo ngo abe yagira icyo yongeraho, yabajije KAB002 ubwoko bw’abo barokowe na RPF, avuga ko bari biganjemo abatutsi kandi ko bari bahunze bava i Karama, i Remera no ku Kimironko.

Umwe mu nteko y’abacamanza yabajije KAB002 ku iyicwa ry’umugore we ngo wishwe n’abitwa Kagabo na Mugabo, nkuko uyu mutangabuhamya yabivuze mu rindi bazwa rye. Abazwa uko ibyo yabimenye.

Yasubije ko bamwe mu baturanyi babo babivuze mu rubanza, kandi ko abo bishe umugore we zari Interahamwe zari zisanzwe zituranye na we.

Yanabajijwe ku makamyo avuga ko yaje atwaye Interahamwe zije kugaba igitero i Karama, aho yavuze ko yavuye ku Kimironko.

Asubiza ko buri wese yashoboraga kuzibona ko zirimo kuva ku Kimironko, zikanyura i Rubungo, nyuma zikagera i Karama.
NTD