Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya amushinja gutuma interahamwe “gutema ibihuru”?

Iburanisha mu rubanza rwa Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside yo mu Rwanda ryakomeje kuri uyu wa kabiri, umutangabuhamya amushinja gushishikariza Interahamwe kwica Abatutsi.

Uyu mutangabuhamya wundi, wahawe izina KAB045 mu kurinda umwirondoro we, yatanze ubuhamya ari i Arusha, ahujwe mu buryo bw’amashusho n’inteko y’abacamanza iri mu rugereko rw’i La Haye mu Buholandi.

Bitandukanye n’uko byajyaga bigenda, aho umushinjacyaha yabanzaga gutanga incamake y’ubuhamya mbere yo kugenda asaba umutangabuhamya ibisobanuro birenzeho, uyu munsi iyo ncamake ntiyatanzwe.

Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko uruhande rwunganira Kabuga rwazamuye inzitizi kuri ubwo buryo bwo gutanga incamake y’ubuhamya.

Kabuga, wari uri mu rukiko, nta mwanya yahawe wo kugira icyo avuga. Gusa mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko mbere ya jenoside, Interahamwe zavaga mu rugo kwa Kabuga mu modoka za bisi (bus) zikajya muri za mitingi (‘meeting’, inama) nyuma zigasubira mu rugo.

Ngo iyo zavaga muri izo mitingi, zanywaga inzoga, zikabyina, zikanywera mu kabari k’uyu mutangabuhamya.

Umushinjacyaha yamusobanuje icyo zabaga ziririmba, asubiza ko atibuka neza indirimbo zazo ariko ko muri rusange izo Nterahamwe zabaga zivuga ngo “tugiye kubamaraho”.

Interahamwe kandi ngo zavugaga ukuntu Kabuga yaziteraga inkunga, akazitaho, zikanavuga ukuntu zamwubahaga.

Ngo zanavuze ibyo yigeze kuzibwira ati: “Inyenzi ziri muri mwe kandi ni ingenzi gutema ibihuru”.

Umushinjacyaha yamusobanuje icyo yumvaga ku gisobanuro cyo “gutema ibihuru”, avuga ko we yumvaga ari ukujya gukata ibihuru mu buryo busanzwe.

Gusa ngo umunsi umwe yajyanye n’izi Nterahamwe, azi ko koko bagiye gukata ibihuru, ngo bageze ku rugo rumwe, Interahamwe zivuga ko uwo mugabo zigezeho ari Inyenzi, ziramujyana ziramwica.

Kuva icyo gihe, uyu mutangabuhamya ngo yanasobanukiwe ko Inyenzi zabaga zivugwa ari Abatutsi.

Aho ni ho uyu mutangabuhamya yasoreje ibisobanuro bye ku buhamya.

Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko rizakomeza ku munsi w’ejo ku wa gatatu, uruhande rwunganira Kabuga ruhata ibibazo uyu mutangabuhamya.

Inkuru The Source Post ikesha BBC

Ntakirutimana Deus