Mushiki wa Mswati akaba n’umwamikazi w’aba-Zulu yapfuye amaze igihe gito yimitswe

Ubwami bw’aba-Zulu muri Afrika y’Epfo bwatangaje urupfu rw’Umwamikazi Shiyiwe Mantfombi Dlamini Zulu wari umaze ukwezi kumwe yimitswe.

Umwamikazi Mantfombi wari ufite imyaka 65, yimye ingoma y’ubu bwoko nyamwinshi muri icyo gihugu mu kwezi gushize nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Umwami Goodwill Zwelithini.

Minisitiri w’intebe w’umwamikazi yavuze ko uru rupfu rwatunguye umuryango kandi “bahombye bikomeye”.

Ibivugwa ko uyu mwamikazi yaba yarozwe byahakanywe n’uyu minisitiri w’intebe wavuze ko hari haciye igihe arwaye.

Mu itangazo, Igikomangoma Mangosuthu Buthelezi, ari nawe Minisitiri w’intebe, yavuze ko ashaka guhumuriza rubanda ko “nta cyuho mu butegetsi kiri bubeho muri Zulu Nation”.

Ibiro bya perezida wa Afrika y’Epfo byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Cyril Ramaphosa “ku giti cye, mu izina rya guverinoma n’abaturage b’igihugu bose bihanganishije ubwami bw’aba-zulu” kubera uru rupfu rw’umwamikazi wabo.

Umwamikazi Mantfombi mu cyumweru gishize nibwo yajyanywe mu bitaro nyuma yo gufatwa n’indwara itaratangajwe, nk’uko ibinyamakuru muri Afrika y’Epfo byabivuze.

Tariki 24 z’ukwezi kwa gatatu nibwo yagizwe umwamikazi nyuma y’urupfu rw’umugabo we Umwami Zwethilini wari ufite imyaka 72, wazize indwara ya diyabete.

Abagore batatu b'umwami ku ifoto ubwo bari mu cyunamo cy'umugabo wabo mu kwezi gushize
Abagore batatu b’umwami ku ifoto yo ku itariki 18 z’ukwezi gushize kwa gatatu ubwo bari mu cyunamo cy’umugabo wabo/Epa

Umwami Zwethilini yari amaze hafi imyaka 50 ku ngoma – ni we mwami wari umazeho igihe kinini muri Africa.

Nomsa Maseko, umunyamakuru wa BBC uri i Johannesburg avuga ko kutumvikana mu muryango wa cyami bishobora ku ganisha ku kurwanira kumusimbura.

Ubwami muri iki gihugu nta ngufu zemewe za politiki bugira, akamaro k’umwami mu baturage benshi ba Afrika y’Epfo ahanini ni ako mu birori, ariko bakomeza kuba abantu b’ijambo rinini bakanahabwa igice kigera kuri miliyoni miliyoni $4.9 buri mwaka ku misoro ya leta.

Umwamikazi Mantfombi yari nde?

Umwamikazi MaDlamini Zulu ni we wari umugore mukuru mu bandi b’umwami kuko nawe akomoka mu muryango w’ibwami.

Ni mushiki w’umwami Muswati III wa Eswatini – ari nawe wenyine usigaye ku butegetsi busesuye bwa cyami muri Africa.

Umwamikazi MaDlamini Zulu yari afite abana umunani – abakobwa batatu n’abahungu batanu – yabyaranye n’umwami watanze.

Umuhungu we mukuru, Igikomangoma Misuzulu w’imyaka 47, ni we bivugwa cyane ko ashobora guhita yima ingoma.

Isoko: BBC