Umwamikazi Elizabeth II yashimiye umunyarwanda Mutoni ‘gukora itandukaniro’

Umwamikazi w’Ubwongereza yashimiye Jean d’Amour Mutoni wo mu Rwanda kubera uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu mu byo akora.

Hari mu kiganiro Umwamikazi Elizabeth mu cyumweru gishize yagiranye n’abantu batanu b’urubyiruko bari mu bigeze guhabwa amashimwe atanga azwi nka Queen’s Leader’s Award.

Mu 2012, Jean d’Amour Mutoni afatanyije na Alphonse Rugigana, bashinze ikigo kigenga Acts of Gratitude (AOG) gifasha urubyiruko gutangira imishinga ifasha abantu gutera imbere.

Mu kiganiro kuri video n’Umwamikazi, Mutoni yamweretse kimwe mu byumba bakoreramo ati: “Baza hano bafite ibitekerezo gusa, bakagenda biteguye gutangiza ‘entreprises’ zabo”.

Ku mafoto amwereka urugero rw’uwitwa Nina avuga ko yatangiye gukorana na AOG mu 2019 akagenda agafungura ‘social entreprise’ y’ubuhinzi.

Ati: “Mu cyumweru gishize, yerekanywe kuri televiziyo y’u Rwanda ashimwa kuba yahaye akazi urubyiruko rurenga 80, mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.”

Umwamikazi Elizabeth aramusubiza ati: “Ibyo ni ibintu bikomeye, sibyo? Kubasha gukora itandukaniro ku bantu…”

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

Mu 2015 AOG yagenewe igihembo cya Queen’s Leader’s Award kubera ibikorwa byayo, Umwamikazi Elizabeth agishyikiriza Mutoni.

AOG ivuga ko ifite intego y’uko kugeza mu 2030 izaba imaze gufasha urubyiruko 10,000 gukora imishinga y’iterambere mu Rwanda, mu guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri.

AOG iha ubumenyi abafite imishinga mu kuyinononsora, kuyandika neza, kuvugira mu ruhame, kuyobora imishinga, kubahuza n’abafatanyabikorwa, n’ibindi…

Ubushomeri mu Rwanda, bwari buri ku gipimo cya 22% mu kwezi kwa 10/2020 buvuye kuri 13% mu kwezi kwa kabiri 2020, cyane cyane kubera ingaruka za Covid-19 ku bukungu, nk’uko bivugwa n’ikigo cya leta cy’ibarurishamibare.

Imibare bamwe ariko bavuga ko ishobora kuba iri hasi cyane, bavuga ko ubushomeri bushobora kuba buri hejuru cyane, ahanini mu rubyiruko rurangiza amashuri.

Igice cya kabiri ku kibazo c’urubyiruko cyo kwihangira imirimo mu Rwanda no mu BurundiIvomo: BBC