Umutima wa kimuntu! Minisitiri Busingye yaremeye umuturage

Minisitiri Busingye Johnston yafashije umuturage wari umwitabaje muri gahunda ya guma mu rugo.

Uwo muturage witwa Rebakure kuri twitter wamusabye ko yamutera inkunga byibura agashyira inkono ku ziko. Ni ubutumwa yanditse mu ma saa Cyenda z’igicamunsi, maze Busingye amubaza niba aba mu buryo bwo kwakira no kohereza amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka Momo cyangwa Mobile Money.

Yagize ati ” Bwana Minister wandemeye nk’agafuka k’umuceri nibura iyi Guma mu rugo nayisoza nta mwotsi na mba, naho ibya korona baca umugani ngo ikirimo ni ikiri mu nda, mu nda ntakirimo no kwirinda wapi.”

Ahagana saa kumi n’imwe, Rebakure yongeye gushyira kuri twitter ifoto igaragaza ko Busingye yamuhaye iyo nkunga ariko yahishe umubare w’amafaranga yahawe.

Ubutumwa bwa Rebakure kuri Minisitiri Busingye

 

Yamushimiye agira ati ” Murakoze Minister ndabashimiye cyane imvugo niyo ngiro.”

Hari abavuga ko umutima waranze Busingye afasha uwo muturage ukwiye kuranga abandi abaturage batandukanye bakaremera bagenzi babo bagorwa no kubona amikoro y’ibibatunga muri ibi bihe bya guma mu rugo iri mu turere 8 n’Umujyi wa Kigali.

Busingye, bamwe bakunze kumwita inshuti y’urubyiruko  kubera ukuntu akunda kuganira narwo ku mbuga nkoranyamabaga cyane kuri murandasi, akunze gushyiraho ubutumwa butandukanye. Ubwakomojweho cyane ni ubwo yashyize kuri twitter agaragaza uburyo yandikiwe na kamera[ sofiya] kubera kurenza umuvuduko usabwa.

Uyu mugabo kandi akaunze kuganiriza ibyiciro bitandukanye kuri izo mbuga aho usanga abenshi bamwishimira. Kuri twitter, Busingye yayigiyeho guhera muri Kamena 2012, akaba afite abantu basaga ibihumbi 101 bamukurikira.

Mu bibe bitandukanye yagiye atanga ubutumwa bukangurira abantu kwirinda Coronavirus mu butumwa bukurikira: