Umuryango wa Kabuga urasaba ko urubanza rwe ruseswa

Umuryango wa Kabuga Felisiyani urasaba ko urubanza rwe ruseswa.

Mu itangazo washyize ahagaragara, uwo muryango uravuga ko Felisiyani Kabuga ufungiye i Lahaye mu Buholandi aho akurikirwanyweho ibyaha bya jenoside no gushishikariza rubanda gukora jenoside ataburanirwa uko bikwiye.

Barasaba ko umuburanira yahindurwa kuko ngo ntibamwizeye mu byo abasabira imbere y’umucamanza, ikindi ngo hari ibyo akora yihishahisha bakemeza ko Kabuga Felisiyani adashobye kwiburanira kubera intege nke.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryaganiriye n’umuhugu we Donatien Kabuga.

Agira ati” Icyatumye tutamugirira icyizere [avoka]yagize atya atangira kutatugezaho ibyerekeye umubyeyi wacu akora ibintu asa n’uwihishe tutazi ibyo akora. Akora nkaho umubyeyi wacu afite ingufu, afite imyumvire yo kuburana.”

Akomeza avuga ko mu iburanisha riheruka aho kugirango uwo munyamategeko ashyire imbere ko Kabuga adashoboye kuburana yasabye ko bamwongera ubushobozi bwo kugirango ashobore kuburana.

Yungamo ko ibimenyetso byerekana ko Kabuga atabasha kuburana ngo birahari ndetse ngo n’abamufashe barabizi. Ibyo ngo bigaragazwa ni uko ahora agira ibibazo by’ubuzima ku buryo mu gihe kitarenze ukwezi yajyanywe mu bitaro inshuro ebyiri, kuko afite ibibazo by’ubuzima n’izabukuru ku buryo adafite ingufu zo kuburana.

Donatien Kabuga akomeza avuga ko iyo bahamagaye umubyeyi wabo adashobora kumara iminota ibiri avuga. Ikindi ni uko ngo abaza aho aherereye ku buryo ngo atazi niba afunze.

Asoza avuga ko se yasabye ko uwo avoka ava muri dosiye, ku buryo ngo n’abacamanza babyirengagiza, ariko ngo bazakomeza guharanira ko babona avoka uzunganira se uko bikwiye.

Ikiganiro mu majwi VOA yagiranye n’uwo muhungu wa Kabuga wagisanga hano hasi.