Site icon The Source Post

Umugaba w’ingabo za Algeria yasabye ko Bouteflika avanwa ku butegetsi

nddddddddddddd

Urushyize kera rushobora guhinyuza intwari mu gihugu cya Algeria, aho umugaba mukuru w’ingabo za Algeria asabye perezida w’iki gihugu kuva ku butegetsi.

Bouteflika n’umugaba w’ingabo

General Ahmed Gaid Salah, asanzwe ari umunyamabanga wa minisitiri w’ingabo , yasabye ko hakurikizwa itegeko ryo mu itegeko nshinga  rya Algeria.

Iryo tegeko ryemera ko hatangazwa yuko umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uba uwurimo mu gihe uwari ku butegetsi afite ibibazo by’ubuzima nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC.

abagamana Bouteflika

Imyigaragambyo yo kwamagana Bouteflika w’imyaka 82 yatangiye mu kwezi gushize amaze gutangaza ko atazitoza muri manda itaha ya 5.

Yaje gukomeza na nyuma yuko avuze ko azava ku butegetsi hamaze guhindurwa itegeko nshinga.

Ntakirutimana Deus

Exit mobile version