Ukraine igiye guhugura abadiplomate b’ibihugu bya Afurika

Ukraine yatangije amahugurwa y’abadiplomate bo mu bihugu bya Afurika, nk’umuhate wo gukomeza umubano wayo n’uyu mugabane, nk’uko bivugwa na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo Dmytro Kuleba.

Ku rubuga rwayo, tariki 14 Gashyantare (2) minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko amahugurwa “yimbitse” y’iminsi ine azatangirwa mu kigo Hennadiy Udovenko Diplomatic Academy i Kyiv.

Iyo minisiteri ivuga ko, amasezerano y’ayo mahugurwa yagezweho mu ruzinduko rwa mbere minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yagiriye mu bihugu bya Africa mu Ukwakira (10) 2022.

Kuleba ati: “Mu rugendo rwanjye, abafatanyabikorwa bacu ba Afurika berekanye ubushake bukomeye bwo kumenya imikorere ya diplomasi ya Ukraine.”

Yongeraho ko kuva Uburusiya bwabatera umwaka ushize, Ukraine yagaragaje ko ari “urugero rudashidikanywaho ku isi” muri diplomasi.

Yongeraho ko ayo mahugurwa yateguwe n’iyi minisiteri azaba umusanzu mu “kubaka politike ikomeye ku mugabane wa Afurika”.

Abadiplomate barenga 200 bo muri Nigeria, Kenya, Ethiopia, Somalia, Ivory Coast, Afurika y’Epfo, Botswana, Mozambique na Senegal “bazagira amahirwe yo kwigira ku bunararibonye bw’abadiplomate ba Ukraine, inzobere mpuzamahanga mu bubanyi n’amahanga, n’inzobere zo mu bigo by’incabwenge”, nk’uko iyo minisiteri ibivuga.

Ukraine imaze igihe ishaka gushyigikirwa na Afurika umugabane u Burusiya bumaze kubakamo imbaraga mu mibanire.

Ukwezi kumwe nyuma y’ibitero by’Uburusiya umwaka ushize muri ONU habaye itora ryo kwamagana ibyo bitero no kubushyira mu kato, ibihugu 17 bya Afurika byatoye ko byifashe.

Mu Ukwakira(10) gushize, mu rindi tora muri ONUU ryo kwamagana ko u Bururusiya bwiyometseho intara enye za Ukraine ibihugu 19 bya Africa byatoye ko byifashe.

 Ivomo:BBC