Uganda: Abanyarwanda 20 batawe muri yombi

Abanyarwanda 20 batawe muri yombi na polisi ya Uganda bakurikiranyweho kwangiza ibidukikije.

Ibi bibaye mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije wabaye ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018. Aba Banyarwanda bafashwe bakurikiranyweho gutema amashyamba no kuyatwika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutwara no kugurisha ibyavuye muri ibyo biti mu buryo buvugwamo ruswa nk’uko bigaragara mu kinyamakuru Xinhua.

Umuyobozi wa polisi ushinzwe kwita ku bidukikije Taire Idwege yatangarije iki kinyamakuru ko urugamba rwo kubungabunga ibidukikije rukomeje. Ibi bidukikije ngo bikomeje kwangizwa n’ibikorwa bya muntu.

Ati ” Ubwo twari muri Kalangala mu mukwabu,twafashe abanyamahanga ndetse b’Abanyarwanda binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bari bakomeje kwangiza ibidukikije, bazakurikiranwa.”

Imibare ya polisi igaragaza ko hakozwe ibyaha 49 bijyanye no kwangiza ibidukikije, byakurikiranyweho abantu 145 mu mwaka wa 2017.

Ntakirutimana Deus