Ubushinwa bwafatiye ibihano abategetsi bahoze muri leta ya Trump
Ubushinwa bwafatiye ibihano abategetsi bahoze muri leta ya Trump, ni ibihano byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu,
nyuma y’iminota mike Joe Biden arahiriye kuba perezida wa 46 w’Amerika.Uwahoze ari minisitiri w’Amerika ushinzwe ubuanyi n’amahanga, Mike Pompeo, yabaye umwe muri 28 Ubushinwa buvuga ko bateguye, baramamaza kandi bashyira mu bikorwa urukurikirane rw’ibihano byahungabanije Ubushinwa n’inyungu zabwo.
Abandi muri bo ni uwahoze ari umujyanama wa Trump mu by’ubucuruzi, Peter Navarro, uwahoze ari umujyanama mu bijyanye n’umutekano, Robert O’Brien, hamwe n’uwo yasimbuye, John Bolton nkuko The Sourc Post ibikesha VOA.
Uwo mutegetsi avuga ko ibyo bihano byabangamiye abaturage babo, byongera bibangamira imigenderanire hagati y’ibyo bihugu bibiri.
Abo bahoze ari abategetsi hamwe n’imiryango yabo babujijwe kwinjira ku butaka bw’Ubushinwa, ubwa Hong Kong n’intara idasanzwe ya Macao igenzurwa n’Ubushinwa.
Imigenderanire hagati y’Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika yajemo agatotsi gakomeye nyuma y’aho Trump atangije intambara yo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa akigera ku butegetsi.