U Bushinwa bwasubije ibihugu bikize 7 ko amatsinda mato adategeka isi

U Bushinwa bwaburiye abategetsi ba G7 ko iminsi aho itsinda “ritoya” ry’ibihugu ryafataga ibyemezo ku mibereho y’isi, hashize igihe kinini yararangiye.

Ayo magambo, yavuzwe n’umuvugizi w’ambasade y’Ubushinwa i London, aje mu gihe abategetsi bo muri G7 bashoje inama yabo mu Bwongereza, bashaka kwishyira hamwe ku ho bahagaze ku bijyanye n’Ubushinwa.

Bemeje gahunda y’amafaranga yo gukoresha mu guhangana n’ibikorwa bigari by’Ubushinwa.

Abasesenguzi bavuga ko Perezida w’Amerika Joe Biden ashishikariye ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika bigira icyo bikora ubu mu gukumira Ubushinwa burimo kuzamuka.

Ku cyumweru, abategetsi ba G7 batangaje itangazo risoza inama ririmo no kwemerera ibihugu bikennye imfashanyo yo mu nzego zitandukanye nko mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere ibikorwa-remezo, nk’uburyo bwo guhangana na gahunda y’Ubushinwa muri izo nzego.

Ibiro ntaramakuru Reuters byasubiyemo amagambo y’umuvugizi w’ambasade y’Ubushinwa i London agira ati:

“Iminsi aho ibyemezo byo ku isi byafatwaga n’itsinda ritoya ry’ibihugu imaze igihe kirekire yararangiye”.

“Buri gihe twemera ko ibihugu, ibinini n’ibitoya, ibikomeye n’ibifite intege nkeya, ibikize n’ibikennye, bingana, kandi [twemera] ko imikoranire y’ibihugu ku isi ikwiye kunyura mu biganiro hagati y’ibihugu byose”.

Mu itangazo ryo ku wa gatandatu, ibihugu bya G7 byavuze ko gahunda yabyo ijyanye n’ibikorwa-remezo mu bihugu bikennye izatuma habaho ubufatanye bushingiye “ku ndangagaciro, bwo ku rwego rwo hejuru kandi bunyuze mu mucyo”.

Ntibiramenyekana uburyo imari izashorwa muri iyo gahunda.

Umunyamakuru wa BBC Rob Watson ukurikiranira hafi inkuru za politiki, wari uri muri iyo nama, avuga ko Perezida Biden yagerageje kugaragaza ishusho y’isi ya nyuma y’iki cyorezo nk’urugamba hagati ya demokarasi n’ubutegetsi bw’abanyagitugu.

Ariko, nkuko uwo munyamakuru abyongeraho, bisa nkaho hatarabaho umurongo umwe uhuriweho neza mu bihugu bya G7 niba Ubushinwa bwafatwa nk’umufatanyabikorwa, igihugu gihanyanye na byo cyangwa igihugu giteje inkeke ku mutekano.

 Ivomo:BBC