U Bubiligi: Urukiko rwakatiye Umunyarwanda Nkunduwimye igifungo cy’imyaka 25

Bomboko’, Emmanuel Nkunduwimye waburanishwaga n’urukiko rwa Rubanda rw’i Buruseli mu Bubiligi yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamywa n’ibyaha yari akurikiranweho; ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu muri Jenoside.

Ibyo byaha yabihamijwe n’urwo rukiko (Cour d’Assises de Bruxelles), rwari rumaze hafi ukwezi rumuburanisha. Guhera ku wa Kane w’iki cyumweru zitangira umwiherero wasojwe none wo gusesengura niba ahamwa n’ibyaha cyangwa niba bitamuhama.

Yatangiye kuburanishwa ku wa Mbere, tariki ya 08 Mata 2024.

Uyu munsi ubwo yasabwaga kugira icyo yongera ku rubanza rwe, yavuze ko ari umwere, warokoye Abatutsi, utaranigeze ubanga mu buzima bwe, dore ko ngo akomoka kuri se utarahigwaga muri Jenoside na nyina wahigwaga. Ubushinjacyaha bwo bwakomeje gushimangira ko ibyaha akurikiranweho yabikoze. Nyuma yo gusomerwa yahawe iminsi 15 yo kujurira mu gihe yaba azabikora.

Uyu mugabo ufite imyaka 65, yafashwe muri Werurwe, 2011 hamaze kurangizwa iperereza ryamukozweho kuva mu 2007. Mu rubanza yaburanaga ataha mu muryango we, dore ko yari asanzwe atwara abagenzi mu Bubiligi yifashishije imodoka.

Mu rubanza, Nkunduwimye Emmanuel yatangiye ahakana ibyo aregwa ndetse agaragaza impungenge ku mutekano w’abatangabuhamya be, avuga ku mpamvu z’abahunze u Rwanda.

Nkunduwimye Emmanuel yashinjwaga kuba yari mu bagize umutwe w’Interahamwe, nk’uko ngo yari inshuti y’akadasohoka ya Rutaganda George, wari visi perezida w’uyu mutwe wagaragaye mu bikorwa byo kwica Abatutsi hirya no hino mu Rwanda.

Ubwo iburanisha ryatangiraga umushinjacyaha Arnaurd de Tremau yafashe umwanya, asobanurira urukiko ku ruhare rw’uyu mugabo ku iyicwa ry’Abatutsi bahungiraga ku igaraje rye (AMGAR), akaba ngo yarabifatanyaga na Rutaganda, nk’uko bahaga Interahamwe ibikoresho byo kwicisha Abatutsi.

Umushinjacyaha kandi yavuze ku ruhare rwa Nkunduwimye Emmanuel, mu gutoteza Abatutsi kuri za bariyeri, kubica no gufata abagore ku ngufu.

Nkunduwimye buri gihe yajyaga mu rukiko ari kumwe n’abo mu muryango we. Imbere yabo yahoraga ahakana ibyaha aregwa, ndetse avuga ko ategereje ubutabera .

 

Urubanza rwe rumaze hafi ukwezi, rwakurikiranywe n’abanyamakuru babiri b’Abanyarwanda bari mu rukiko umunsi ku wundi. Igihano azakatirwa kizatangazwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.