Rutsiro: Ahubatse isoko ry’amatungo ritararema nyuma y’imyaka 5 ritashywe hagiye gukorerwa ibindi

Bamwe mu batuye mu murenge wa Nyabirasi wo mu karere ka Rutsiro baribaza impamvu ahari haragenewe kuzajya haremera isoko ry’inka muri uwo Murenge ritigeze riharemera na rimwe mu myaka irenga itanu ishize kuva hatahwa, ni mu gihe ubuyobozi buvuga ko aho riri hazajya ikindi gikorwa.

Hashize imyaka irenga itanu mu kagari ka Terimbere ko mu murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro hubatswe iryo soko ryagombaga gucururizwamo inka, gusa kuva ryatahwa kugeza ubu, nta na rimwe ryigeze rikorerwamo icyo ryubakiwe.

Ni ibintu bamwe mu batuye muri uyu murenge, basabye ko amazina yabo atatangazwa binubira bitewe nuko ubwo iryo soko ryubakwaga basabwaga kuritangaho ingufu n’umwanya, by’umwihariko binyuze mu muganda nkuko tubikesha Radio Isangano dukesha iyi nkuru.

Umwe yagize ati: “Twajyaga kuhakora umuganda. Ryari ryubatswe ari isoko ry’inka none hashize imyaka myinshi irenga itanu kuva ryatahwa ntiryigeze rirema. Igihe baritahaga, abayobozi bajyiye bakusanya inka zivuye mu batuye hafi aho, bakazijyanamo nyine ngo bigaragare ko ritashywe harimo inka. Kuva uwo munsi nta kintu cyitwa kurema kwaryo cyigeze kibaho.”

Mugenzi we yunzemo ati: “Ririya soko rimaze imyaka nibura imikeya ni itandatu ryuzuye. Ryari kuba iry’inka ariko ntacyo ryamaze kuko ntiryigeze rirema na rimwe.”

Aho ni ho bahera basaba ko aho hantu habyazwa umusaruro dore ko nta kindi kintu kinahakorerwa kuva hakubakwa, ahubwo kuri ubu hakaba haratangiye kwangirika.

Mu gihe aba baturage bavuga ko bababazwa no kuba iryo soko ari icyitiriro gusa kuva ryakuzura kandi mu kuryubaka bararitanzeho ingufu zabo, ubuyobozi bw’umurenge wa Nyabirasi bwo buvuga ko uyu mwaka wa 2021 uzasiga aho hantu hubatswe Agakiriro, cyane ko kuhacururiza inka byo ngo byananiranye.

Jules Niyodusenga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabirasi avuga ko hakozwe ibishoboka ngo iri soko rikoreshwe icyo ryagenewe ariko bikanga, ari na yo mpamvu  hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage, uyu mwaka wa 2021 uzasiga aho hantu hubatswe agakiriro kuko  ari byo babona byazatanga umusaruro.

Yagize ati: “Bitewe n’amasoko menshi [y’inka] akikije uyu murenge wacu, byagaragaye ko kurema kw’iri ryacu bidashoboka kuko twagiye tugerageza inshuro nyinshi ngo turimeyereze ariko birananirana. Ejo bundi rero nanone abaturage barongera badusaba ko hashyirwa agakiriro kandi koko ubona uyu murenge wa Nyabirasi ugakeneye muri rusange. Ubwo rero tunabifite mu mihigo ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ugomba kurangira batangiye kugakoreramo.”

Kuba iri soko ritarigeze rikoresha icyo ryagenewe, bamwe mu batuye mu murenge wa Nyabirasi bo babisanisha no kuba ryarahubatswe nta genamigambi rihamye rikurikijwe ari na yo mpamvu yatumye andi masoko asanzwe agurishirizwamo inka mu karere ka Rutsiro yo n’ubu akora ariko ryo rikaba ritarigeze ribyazwa umusaruro.

Ahubatse isoko