Rusizi: Veterineri wanditse atabaza Perezida yasabye ubuhungiro muri Sacco
Umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu murenge umwe wo mu karere ka Rusizi, Bizimana Dieudonne yinjiye mu murenge Sacco wa Nkanga asaba ibintu bitatu birimo ubuhungiro, umuryango we uvuga ko ubu arwariye kwa muganga.
Amakuru agera kuri MUHABURA.RW dukesha iyi nkuru avuga ko Bizimana yinjiye mu murenge Sacco, asunitse urugi mu gihe amasaha y’akazi yari yarangiye ashaka ibintu bitatu harimo n’inguzanyo ya miliyoni eshanu yavugaga ko yayibahwa ‘byihuse nta yandi mananiza.’
Bamwe mubo yasanze muri sacco bavuga ko yinjiye asa n’uwari ufite uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo ngo byari ibintu biteye Ubwoba .
Umwe muri bo avuga ko yinjiye asaba ibintu 3 yagize ati “Ndashaka ibintu bitatu hano, icya mbere ndashaka inguzanyo ya miliyoni eshanu, icya kabiri ndashaka dosiye nahaye umurenge Sacco nsaba inguzanyo. Icya gatatu ndasaba ko mwacumbikira hano muri sacco.
Yasobanuriwe ko ibyo asabye bidashoboka,ngo ahita yiyubikaho intebe, babimubujije ntiyongeye kugira ijambo na rimwe avuga, ahubwo ahita aremba byo gupfa maze batumiza ababyeyi be, ngo bahageze arazanzamuka ariko acecetse.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanga Nyirazaninka Antoinette avuga ko ayo makuru ari yo. Ati “Ni byo koko Bizimana Dieudone usanzwe ari umukozi ushinzwe ubuzima bw’amatungo mu murenge wa Nyakabuye yaje muri koperative umurenge Sacco Rebimbere Nkanka asaba ibidashoboka , ibyo koko niko byagenze.”
Akomeza avuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano bamaze kuhagera bafashe uyu muyobozi bakamujyana kwa muganga.
The Source Post yagerageje kuvugisha uyu muyobozi, telefoni ye yitabwa na mushiki we wavuze ko kuva ibyo byaba guhera ejo hashize yahise ajyanwa ku bitaro bya Gihundwe, akaba amurwarijeyo. Akomeza avuga ko uyu munsi bamucishije mu cyuma gisuzuma mu mubiri (radiographie) bakaba batarabona ibisubizo byerekana niba hari uburwayi afite cyangwa niba ntabwo.
Bizimana asanzwe azwi mu itangazamakuru mu Rwanda. Umwaka ushize yaryumvikanyemo atakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda avuga ko yarenganyijwe n’inzego zinyuranye aho yavugaga ko bamutoteza mu kazi ke ka buri munsi. Icyo gihe yakoraga mu murenge wa Nyakarenzo arega ubuyobozi bwawo n’ubw’akarere ka Rusizi.
Yavugaga ko nyuma yo kubona akarengane kenshi kagenda gakorerwa abakozi n’abaturage b’uyu murenge n’akarere muri rusange ubuyobozi burebera ntibugire icyo bubikoraho, yahisemo kwitabaza umukuru w’igihugu.
Yavugaga ko agira icyo avuga ku byo abona agahindurwa umurwayi wo mu mutwe n’ubuyobozi bwe cyangwa ko ashaka gucamo ibice abakozi, akabona bishobora kumugiraho ingaruka mbi ku mutekano we n’uw’umuryango we akurikije n’amabaruwa avuga ko ari ay’iterabwoba yagiye yandikirwa n’abamukuriye muri uyu murenge, yakwiyambaza urwego rw’akarere na bwo ngo agaterwa ubwoba. Icyo gihe ubuyobozi bwabaye nk’ububyita amatakirangoyi kubera amabaruwa yagiye yandikirwa asabwa kwisubiraho mu buzima.
Ntakirutimana Deus