RURA na polisi mu guhangana na ba ‘rusahuriramunduru’
Urugendo Kigali-Muhanga rwari rusanzwe ari amafaranga y’u Rwanda 1050, ubu asigaye ari ibihumbi bine cyangwa bitatu kuri bamwe, bitewe n’abo abagenzi bita ba rusahuriramunduru, barimo kubafatanya n’ubushobozi buke basigiwe na COVID-19.
Mu guhangana n’icyo kibazo, ikigo ngenzuramukorere(RURA) gifatanyije na polisi y’u Rwanda basigaye birirwa mu gikorwa cyo gufata abakora ibyo bikorwa, rimwe ugasanga abashoferi bahinduye umuvuno.
Umunyamakuru wa The Source Post kuwa Mbere tariki 3 Gicurasi na mbere yaho yageze aho abagenzi bategerereza imodoka, ku Ruyenzi, Nkoto, Gihinga, Kamonyi, Rugobagoba, Musambira, Cyakabiri na Muhanga.
Muri rusange abagenzi ku muhanda ni benshi, basumbye kure imodoka zibatwara, ku buryo hari n’abakoreshwa n’ingendo bafite bagafatanya n’abashoferi gukora ibikorwa bitemewe.
Urugero ni abategera mu Nkoto rimwe bajya basaba abatwara imodoka kubaha itike yanditseho amafaranga 400, ariko bo bakishyura 1000 mu gihe bashaka kujya i Kigali.
Ku ruhande rw’abagenzi kandi nko kuri uyu wa gatatu, hari abishyuraga 2500 frw, mu rugendo Rugobagoba-Kigali, mu gihe kuva mu Nkoto ugana Kigali byari 1000Frw na 1500 Frw.
Muri iyi mihanda usanga ibiciro bigenwa n’abashoferi bafatanyije n’abakarasi[bashyira abagenzi mu modoka] ku dusantere dutandukanye.
Ku bashoferi hari abatwara abagenzi bagahindura ibyerekezo, kugirango badahura na polisi na RURA [inzego] usanga zikorera ku Ruyenzi mu gushakisha abashoferi batubahirije ibisabwa. Ibyo bituma hari abatwara imodoka zikagarukira mu Nkoto na Kamonyi, bakirinda kugera ku Ruyenzi, bityo abagana Kigali bakabura imodoka zibatwara.
Abagenzi bavuga ko baba bakeneye kugenda bityo ngo bakurikiza ibyo abashoferi babategeka. Uwitwa Mukamana Olive wari i Rugobagoba ati « Tugendera ku mategeko y’abashoferi, none se ko tuba tugomba kugenda, twabigira gute ?
Mugenzi we bari kumwe avuga ko abashoferi yita ba ‘rusahuriramunduru, bari kubafatanya n’ingaruka COVIUD-19 yabagizeho.
Ati « Ba Rusahuriramunduru birirwa badufatanya n’ubukene twatewe na COVID-19 kuko urabona ibintu byinshi ntibigikora neza, aho kudufasha bakaduca make ugasanga barimo kuduca akayabo ntacyo bitayeho. Nk’ubu koko nagombywe kwishyura 2000 Frw hano i Rugobagoba njya Kigali, aho twajyaga twishyura 700 FRW ? »
Ku ruhande rw’abashoferi bavuga ko ibiciro bigenwa n’abagenzi ubwabo, bitewe n’ubwinshi bwabo kandi bakeneye kugenda. Ikindi bavuga ngo bemerewe lisansi ngo bagumishe ibiciro uko byari bimeze, ariko ngo ihabwa abo muri sosiyete zitwara abantu.
Ku ruhande rwa RURA, Anthony Kulamba uyivugira avuga ko batazigera bihanganira abashoferi barenga ku mabwiriza yashyizweho.
Ati « Ababikora ni abajura, twarabihagurukiye muri iyi minsi, ubona ko hirya no hino tugenda tubafata, ni igikorwa kizakomeza. »
Kulamba asaba abahura n’ibibazo kubigaragariza inzego zitandukanye zibishinzwe.