Ruhango: Akurikiranyweho gusambanya ku ngufu umugore akanamutemana n’abagiye kumukiza
Umugabo wo mu karere ka Ruhango akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya ku ngufu no gutema abari baje gukiza umugore yasambanyaga ndetse na we akamutema.
Kuwa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, bwashyikirije urukiko dosiye y’uyu mugabo wasambanyije umugore ku gahato, akamutema, akanatema abamutabaye.
Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagali ka Munini, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, Intara y’Amajyepfo, yahamagawe n’umugabo basanzwe baziranye ngo agende amubwire. Bahuriye mu gisambu cyo haruguru y’aho uwo mugore atuye, uwo mugabo amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina. Uwo mugore yanze amukubita umuhoro yikubita hasi amusambanya ku gahato.
Mu gihe abagabo babiri baje batabaye bumvise umuntu urimo utabaza, uregwa yahise ava kuri uwo mugore yambaye ubusa, atemesha umuhoro umwe muri abo bagabo ku itako, mu nkokora no ku kirenge cy’ibumoso, undi na we agiye kumufata amutema mu mutwe , ku kaboko no mu bitugu.
Uregwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 134 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano.
Isoko: NPPA