Rubavu yashyizwe muri Guma mu karere, imirenge mu turere tumwe ishyirirwaho umwihariko

Leta y’u Rwanda yatangaje ko akarere ka rubavu gashyizwe muri gahunda ya Guma mu karere guhera tariki 17 Kamena 2021, kubera ikibazo cya COVID-19 gikomeje kuhavugwa kuva aka karere kakwakira abahunze baturutse muri Congo Kinshasa kubera iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ingendo muri aka karere zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo.

Uretse aka karere imirenge itandukanye mu karere ka Rutsiro  ingendo zibujijwemo guhera saa moya z’ijoro kugera saa yine. Ibyo kandi biri mu karere ka Burera, Gicumbi na Nyagatare nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Ibi bikozwe mu gihe Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yasabye abaturage kwitwararika ingamba zo kwirinda mu gihe ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeza kuzamuka.

Mu gihe cy’iminsi 10 gusa[kugeza tariki 14 Kamena] , abarwayi barakabakaba 1200, mu gihe byakomeza kuri uyu muvuduko ngo bikaba bishoboka ko gahunda ya guma mu rugo yatangazwa.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko ubwiyongere bwagaragaye mu minsi 10 iheruka buteye inkeke ndetse ko bushobora kuba bugiye kubanziriza ikindi cyiciro cy’ubwandu bwinshi mu gihugu.

Mu gihe cy’iminsi 7 iheruka, abarwayi batangazwa buri mugoroba ntibajya hasi ya 200 mu gihe hari abibazaga ko icyorezo kigenda gicika intege.

Minisitiri Ngamije avuga ko hirya no hino mu gihugu habayeho kudohoka cyane cyane ahantu hahurira abantu benshi.

Mu mujyi wa Kigali, rumwe mu nganda zikoresha abantu benshi rumaze gufungwa nyuma y’aho abasaga 60 kuri 500 bapimwe bagaragaje ko bafite ubwandu.

Minisitiri w’ubucuruzi Béata Habyarimana avuga ko leta yagerageje kudohorera bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi kugira ngo ubukungu butongera kugwa hasi.

Gusa avuga ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi bakwiye kurushaho kugaragaza ubushoshozi.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko idashobora kwemerera abaturage kwidegembya mu gihe nibura abantu bangana na 60% batarahabwa urukingo. Kugeza ubu abasaga gato ibihumbi 380 ni bo bamaze guterwa urushinge rw’urukingo, ku rutonde rw’abategereje hakaba hakiri abakabakaba miliyoni 10.

Mu kwezi kwa karindwi ibitonyanga by’inkingo bigera ku bihumbi 600 bitegerejwe kugezwa mu gihugu, na ho umwaka ukazarangira hageze izingana na miliyoni 3.5, nkuko minisiteri y’ubuzima ibivuga.

Abasaga gato ibihumbi 28 ni bo bamaze gusuzumwa bagasanganwa ubwandu bwa Covid-19, benshi muri bo bakaba baravuwe barakira ariko abantu 370 bo bahitanywe n’iki cyorezo.

 

Uko guma mu karere iteye