Perezida Lungu wa Zambia yaguye hasi ata ubwenge

Perezida Edgar Lungu wa Zambia yizeje abaturage ko ameze neza nyuma yo kuzungera kwitura hasi mu gihe yari ayoboye umunsi mukuru.

Ku cyumweru nimugoroba mu murwa mukuru Lusaka, Lungu yari ayoboye ibirori by’umunsi w’ingabo ubwo “yagiraga kuzungera gutunguranye”.

Umunyamabanga wa guverinoma Simon Miti yasohoye itangazo rivuga ko perezida “ameze neza kandi akomeje inshingano ze.”

Dr Miti yavuze ko Lungu yahise agarura ubwenge akamera neza ibyo bikimara kuba.

Amaze kuzanzamuka, Lungu yahise ajya ku mudoka ye asubira ku ngoro y’umukuru w’igihugu nk’uko itangazo ryasinyweho na Dr Miti ribivuga.

Perezida Lungu yituye hasi nyuma y’uko yari yamaze kuvuga ijambo rye ry’uyu munsi w’ingabo wizihizwa muri Zambia buri mwaka tariki 13/06.

Uyu muhango wamaze amasaha ane waranzwe n’akarasisi ka gisirikare aho ingabo za Zambia zamuritse ibikoresho byazo bya gisirikare.

Mu 2015, Lungu yagize ikibazo nk’iki cy’ubuzima, ibiro bye byavuze ko cyatewe n’uburwayi bufata ingoto.

Perezida Lungu ari gushaka kwiyamamaza gutegeka Zambia nanone mu matora ateganyijwe tariki 12 z’ukwezi kwa munani.

Ivomo:BBC