Pasiteri yakatiwe gufungwa imyaka 140 azira gusambanya abana be

Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye igifungo cy’imyaka 140, Pasiteri  wahamwe n’icyaha cyo gusambanya abakobwa be bafite imyaka 14 na 16 maze abatera inda.

Iyi ngingo y’urukiko yatangajwe n’umucamanza wo mu karere ka Baricho, Anthony Mwicigi, asomera uyu mupasiteri ko agiye gufungwa imyaka 70 kuri buri wese.

Urukiko rwategetse ko azahabwa ibi bihano kimwe kimwe ukwacyo, byumvikana ko azamara imyaka 140 ari muri gereza.

Uyu mupasiteri w’imyaka 51 avuka mu karere ka Kirinyaga hagati muri Kenya, yemeye ko yasambanyije aba bakobwa be tariki 5 Mutarama 2021, maze afatwa tariki ya 7 uko kwezi nkuko BBC yabitangaje.

Avuga ko yatewe na shitani yatumye asambanya aba bakobwa, bityo asaba imbabazi abana be n’urukiko.

Umucamanza Mwicigi yavuze ko uyu mupasiteri yiyemereye icyaha. Yafatiwe aho yari yihishe ubwo yamenyaga ko polisi iri kumushakisha.

Abakobwa be bombi bari basanzwe buri wese yarabyaye umwana umwe. Uwa mbere afite uw’amezi atany, uwa kabiri akagira uw’amezi arindwi.

Loading