Papa Francis yatoreye Padiri Yohani Bosiko NTAGUNGIRA kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare
None ku wa 12 Kanam 2024 saa sita i Roma ari nayo saha y’I Kigali mu Rwanda, Nyirubutungane Papa Faransisko yatoye Padiri Yohani Bosiko NTAGUNGIRA, wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera muri Arikidiyosezi ya Kigali, kugira ngo abe Umwepiskopi wa Diyosezi ya BUTARE.
Bimwe mu byaranze ubuzima bwe
Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA watorewe kuba Umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya BUTARE :
Yavukiye i Kigali mu Rwanda, tariki ya 3 mata 1964
Amashuri abanza yayigiye i Kigali no mu Ruhengeri guhera mu mwaka wa 1971 kugeza mu mwaka wa 1978
Amashuri yisumbuye yayigiye mu Iseminari nto ya Arikidiyosezi ya Kigali guhera mu mwaka wa 1978 kugeza mu mwaka wa 1985.
Mu mwaka wa 1985 Yagiye kwiga mu iseminari nkuru ya Rutongo.
Kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1993 yigaga mu iseminari nkuru ya Nyakibanda aho yize Filozofiya na Tewolojiya .
Kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1994 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yari ashinzwe amasomo mu Iseminari nto ya Mutagatifu Visenti I Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali
Kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu mwaka wa 2001 : Yigaga amategeko ya Kiliziya I Roma muri Univerisité Pontificale du Latran ahakura impamyabumenyi ya Lisansi n’iya Doctorat mu mategeko ya Kiliziya n’amategeko asanzwe ya Leta
Kuva mu mwaka wa 2001 kugeza mu mwaka wa 2002 : Padiri Yohani Bosco NTAGUNGIRA yari Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali (chancelier) akaba na Perezida wa komisiyo ya Diyosezi ya OPM ndetse n’ubumwe bw’abemera Kristu.
Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu 2018 : Yari Umuyobozi wa Seminari nto yisunze Mutagatifu Visenti i Ndera muri Arikidiyosezi ya Kigali, akora ubutumwa mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda ndetse ayobora na Komisiyo ishinzwe Ibikorwa bya Papa by’Iyogezabutumwa (OPM) ku rwego rw’igihugu.
Kuva mu mpera za 2018 kugeza ubu ni Padiri mukuru wa Paruwasi “Regina Pacis” muri Arikidiyosezi ya Kigali aho yashinze Televiziyo gatolika izwi nka Pacis Tv. Akora kandi ubutumwa bwo kuba umucamanza mu rukiko rwa Kiliziya ruhuriweho n’amadiyosezi yo mu Rwanda rukorera Kigali ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.
Amakuru The Source Post ikesha Ibiro by’intumwa ya Papa mu Rwanda.