Papa Francis yahaye Kibungo Umwepiskopi mushya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Grancis yagennye Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu kuba Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Kibungo.

Jean-Marie Vianney Twagirayezu yari asanzwe ari umunyamabanga Mukuru wa Caritas mu Rwanda.

Musenyeri Jean-Marie Vianney Twagirayezu yavutse kuwa 21 Nyakanga 1960 ku Nyundo. Nyuma yize ibijyanye n’ubucuruzi muri DRC nyuma akomeza mu iseminari nkuru ya Filozofiya.

Yabaye padiri kuwa 8 Ukwakira 1995.

Diyoseze agiye kuyobora yayoborwaga na Karidinali Kambanda, wayiragijwe kuva yaba Arikiyepisikopi wa Kigali.