Ntiwandavuye…waziranaga n’ubunyanda no kuba icyangwe-Makuza na Mbonyintege bavuga Ndekwe

Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana, kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho. Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu, barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano, bagiye kure byitwa ko barimbutse, nyamara bo bibereye mu mahoro.

Urugendo rw’imyaka 65 rwa Padiri Charles Ndekwe mu ikanzu ya Gisaseridoti, rwarangiye hano ku Isi  kuwa 18 Werurwe 2021 ubwo yitabaga uwamtumumye, ari we Nyagasani. Ni Ndekwe utazibagirana mu mitima ya benshi bamuciye imbere ari umurezi mu maseminari atandukanye, umupadiri muri paruwasi, ndetse n’umupadiri uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu ni umusaza wari ukuze kurusha abandi bapadiri mu Rwanda wabonye izuba mu 1925,  muri Paruwasi ya Cyahinda ahahoze hitwa mu Bashumba mu karere ka Nyaruguru, ahabwa isakaramentu ry’ubusaseridoti mu 1956 aba umupadiri wa 122 wari uhawe iryo sakaramentu mu Rwanda.

Ndekwe yabaye umurezi mu iseminari nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabyayi yari abereye umuyobozi, aha niho yareze bamwe mu babaye abayobozi batandukanye barimo Makuza Bernard wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu Rwanda ndetse na Perezida wa Sena. Ku wa 30 Nyakanga 2006 ubwo Padiri Ndekwe yizihizaga yubile y’imyaka 50 ahawe ubusaseredoti yahuriranye na yubile y’imyaka 100 Paruwasi ya Kabgayi ishinzwe,Makuza yamuvuzeho atya :

Nkaba nagirango mbonereho umwanya nshimire kandi nifurize Yubile nziza Padiri Karoli Ndekwe wizihije imyaka 50 ari umusaserdoti, kubera ko yabaye koko umukozi n’intore y’Imana hano i Kabgayi. Izina rye ryabaye Mukundabantu kandi iteka yaharaniye kuba umukirisitu n’umunyarwanda ukunda igihugu cye n’abagituye.”

Makuza yungamo ko Ndekwe atari wa wundi ureberera ikibi, ati:

Nshyizeho agakeregeshwa kanjye sinakuvuga Ndekwe ngo nibagirwe imijugujugu  yawe n’ibinyunguti kubo wabonaga batagendana cyangwa ngo bakorane ibakwe  mu gihe wari umurezi mu iseminari (ariko n’ahandi muri za Paruwasi nibwira ko ariko byari bimeze): waziranaga n’ubunyanda no kuba icyangwe. Ibyo byose wabikoranaga urukundo n’urugwiro.”

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyitege Smaragde avuga ko Padiri Ndekwe yari  umupadiri ukunda Yezu na Mariya. Misa n’ishapure ye ni inshuti yagendanaga mu gihe amaze hano, agakunda Kiliziya n’abapadiri.

Yavuze kandi ko mu gihe amaze aryamye kubera izabukuru, nta kiruhuko yigeze agira, ahubwo ko yakomezaga gusenga no gukoresha imbaraga nke ze mu murimo w’Imana.

Yungamo ati “

Yatubaniye neza, atuvuyemo neza. Niwe wari mukuru mu bapadiri bo mu Rwanda. Naruhukire mu mahoro kandi agiye tukimukunda.”

Padiri Ndekwe yishimiraga kuba ari umusaseridoti  nk’umuhamagaro yahise kurusha ibindi, yitangiye kubera inshuti ye, Yezu.

Asaba ko muntu yemera, akizera kandi agakunda

Aganira n’ikinyamakuru Urumuri rwa Kirisitu cyandikirwa mu iseminari nkuru ya Nyakibanda cyasohotse mu 2017,  Padiri Ndekwe wari umaze imyaka 91 avutse na 60 abaye umupadiri  avuga ko intwaro yitwaje mu kurangiza neza ubutumwa Yezu Kristu yamutoreye ari ko azi neza ko agikurikiye Yezu Kristu kandi yizeye ko azatuma arangiza neza. Ati:

“Intwaro nitwaje rero nta zindi atari ukugerageza gukurikiza ibyo nahagurukiye, Ivanjili: iri mu magambo make, asa nabumbye byose. Ni ukugerageza kuba umuntu wemera, wizera kandi ukunda. Ibyo ngibyo kubigerageza nifashisha amasengesho, cyane cyane mpungira kuri Bikira Mariya na Yezu Umwana we na Roho.”

Ndekwe yavuze ko yifuza kuzajya mu ijuru agira ati :

” Nkurikiye Imana irenze byose kandi ndabyemera ngasaba Nyagasani kurushaho kubyemera no kurushaho aho nicaye kugira umutima utekereza gutegura inzira izansangisha amahirwe y’ukuri n’uwo mugabo nkamubona, tugahoberana nkajya nteta kuri Bikira Mariya yoooo!!!! nkamubaza utuntu.

Biranshimisha kuzatura iteka ryose…naratangiye kandi sinzashira igihe nzapfa nzatangira iteka ryose. Niryo ntegura, nizeye y’uko nzaritsindira kuko Nyagasani adasubizayo umugana akamuganyira.

Yifashishije Filozofiya asobanura uburyo Imana iriho

Asoza icyo kiganiro yagize ati “Murakoze. Mushake Imana muzayibona nimuyishaka kandi si ukubeshya. Mwize Filozofiya Imana iriho. Ntitwabaho, ntacyabaho, ntagikoranye ubwenge mu iyi Si n’ibintu by’Isi nk’umuntu. Ariko ibirenze ibyo umwana w’Imana yaje kuri iyi Si aratwibwira, aratwigaragariza, atwereka inzira tuzanyuramo.

Byinshi kuri iki kiganiro URUMURI RWA KIRISITU bagiranye na Padiri Ndekwe wabisanga aha uhereye ku ipaji ya 92

Aho Ndekwe yagiye akorera ubutumwa

  • Tariki 27 Kanama 1957 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) muri Paruwasi ya Nemba
  • Tariki 21 Mutarama aba Padiri wungirije umukuru (Vicaire) muri Paruwasi ya Cyahinda
  • Muri Kanama 1960 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Kigali
  • Muri Nyakanga 1962 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Rwamagana
  • Muri Kanama 1963 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Kabgayi
  • Muri Nzeri 1968 yabaye umuyobozi wa Seminari nto ya Kabgayi(Mutagatifu Leon)
  • Muri Nzeri 1970 yabaye Padiri mukuru (Cure) mu Byimana
  • Muri Kamena 1974  yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Kabgayi
  • Muri Gashyantare 1977 yabaye padiri w’umusimbura i Mushishiro
  • Tariki 9 Kamena 1977 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Kabgayi
  • Tariki 11 Nyakanga 1977 yagiye mu Busuwisi kwivuza
  • Mu 1979 yabaye umurezi mu iseminari y’abakuze(Seminaire des aines) ku Kamonyi
  • Mu 1980 yabaye umupadiri ushinzwe ubuzima bwa roho muri Seminari nto ya Kabgayi
  • Muri Nzeri 1980 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Kabgayi
  • Muri Kanama 1990 yabaye Padiri ushinzwe ibitaro bya Kabgayi
  • Muri Kanama 1991 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Gitarama
  • Muri Nzeri 1992 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) i Kayenzi
  • Mu 1996 yabaye Padiri wungirije umukuru (Vicaire) ku Kamonyi
  • Mu 2009 ajya mu kiruhuko cy’izabukuru ahatuye umwepisikopi (eveche)
  • Tariki 18 Werurwe 2021 yitabye Imana
Mu kwizihiza  Yubile y’imyaka 100 y’ubusaserdoti mu Rwanda, Perezida Kagame yashimiye abapadiri babumazemo igihe kurusha abandi aha yashimiraga abarimo Padiri Ndekwe wari utwawe mu kagare na Padiri Amerika Victor