Muhanga: Umugore afite amahirwe yabyaza umusaruro agatera imbere

Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Muhanga bavuga ko hari amahirwe menshi ahari abagore baheraho bakiteza imbere.

Ni ibyemezwa n’abagore batandukanye barimo Niyonkuru Francoise wo mu murenge wa Kiyumba yatewe inda ari umwangavu. Nyuma yaje gufashwa n’umushinga FXB asubira ku ishuri, yiga ubudozi. We na bagenzi be batangiye kwizigama, ubu bagejeje ku bihumbi 200 frw azabafasha kwiteza imbere.

Avuga ko ati” Mwadukuye ahakomeye kuko twari twarahohotewe turabashimira kuba mwaratugejeje aho tugeze.”

Undi wabyaje umusaruro amahirwe begerejwe ni Uwifashije Theophila wo mu mudugudu wa Gatwa, akagarinkq Ruhina, mu murenge wa Kiyumba. Avuga ko ahereye ku giceri cy’ijana yisigamiye mu kimina, agera ku rwego rwo kugura ikibanza ku isantere iteye imbere muri ako gace, bubakamo inzu.

Nyuma ngo yakomeje ubworozi bw’inkoko z’inyama n’izitera amagi, rimwe agira 100 akomeza kuzongera ku buryo ngo afite amasoko menshi muri ako karere yo kugemura ibikomoka muri ubwo bworozi.

Agira ati “Mfite amasoko menshi ntahagije, maze kubaka ibiraro ngo norore nyinshi nzabahaze. Mworore inkoko kuko ni itungo ryororoka, nagiye muri convetion nganira n’abazungu ku bijyanye n’inkoko. Nigishije amatinda y’abagore kuzorora, muhe agaciro igiceri cy’ijana.”

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Muhanga Uwamahoro Beatha avuga ko hari abagore bakitinya kubera ibisigisigi by’umuco, ariko ngo nibafatanya bazabikuraho.

Umuyobozi wa CNF muri Muhanga(ukenyeye uri gutanga ibikoresho) avuga ko abagore biteje imbere

Avuga ko abatinyutse bamaze kwiteza imbere ku buryo ndetse abo mu cyaro aribo batunze abanyamujyi. Avuga ko iyo ntambwe bateye bayikesha Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame n’abamufasha mu buyobozi.

Basusurukijwe kandi n’abasheshe akanguhe banahawe n’inka

Gusa ngo haracyariho imbogamizi nkuko uwo muyobozi yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki 15 Ukwakira 2022, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro.

“Turabyihsimira ariko haracyari urugendo n’inzitizi, zirimo amakimbirane mu miryango, atera ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa umugore. Hari ingo zisaga 500 ziri mu makimbirane, ashingiye ku mitungo, ubusinzi n’ibindi.”

Visi perezida wa Njyanama avuga ko urugo rutagira amakimbirane ari nk’ijuru rito

Visi Perezida w’inama njyanama y’aka karere Nshimiyimana Gilbert avuga ko amakimbirane mu miryango akiri imbogamizi ku mwana w’umukobwa kugirango yige amashuri ayarangize, ndetse no ku mugore wifuza kwiteza imbere.

Abayobozi barimo Meya bacinya akadiho

Yungamo ko ababashije kwiteza imbere ari ko bari mu miryango itekanye irangwamo ubufatanye bw’abagabo n’abagore. Asaba ko abaturanye n’imiryango irangwa n’amakimbirane bayifasha kuyakemura bafatanyije n’ubuyobozi.

Nubwo igihugu cyashyizeho gahunda nyinshi zo guteza imbere umugore, avuga ko hakiriho ikibazo cy’imbogamizi zijyanye n’umuco.

Ati “Mu Rwanda kandi hashyizweho gahunda zitandukanye zituma umugore wo mu cyaro by’umwihariko agira uruhare mu iterambere, ariko inzira iracyari ndende, kuko umugore wo mu cyaro agihura n’inzitizi zirimo ahanini umuco, ubumenyi buke, kutegerezwa serivisi…”

Avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose kugirango intego u Rwanda rwihaye mu kuzamura abanyarwanda n’abagore by’umwihariko ngo ibashe kugerwaho.

Asaba abagore kwibumbira muri za koperative zitandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline avuga ko Leta izakomeza guharanira icyateza imbere abanyarwanda n’abagore by’umwihariko. Avuga ko muri ako karere, Leta n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gufatanya mu kuvanaho no guhangana n’inzitizi zikibangamiye umuryango muri rusange.

Abagore bahize abandi bahembwe ibirimo amashyiga ya Cana rumwe

Umunsi w’umugore wo mu cyaro
ufite insanganyamatsiko igira iti “Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, Inkingi y’ubukungu bw’Igihugu.”

Deus Ntakirutimana