Mu kwibuka Abanya-Mulenge biciwe mu Gatumba umwe mu baharokokeye yagaragaje agahinda ahorana

Abaturage b’Abanya-Mulenge batuye mu mujyi wa Uvira uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo barasaba ko umuco wo kudahana abicanyi wacika mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi babitangaje kuri uyu wa gatanu ubwo hibukwaga impunzi z’Abanyamulenge 166 zaguye mu Gatumba mu Burundi mu mwaka 2004.

Kimwe n’abandi baturage b’Abanyamulenge batuye hirya no hino ku isi , abatuye mu mujyi wa Uvira uri mu birometero bigera kuri birindwi uvuye ku mupaka wa Gatumba kwibuka abavandimwe babo bishwe bari mu nkambi.

Robert Mutanga umwe barokotse ubwo bwicanyi ahamya ko ibyo yaboneye mu Gatumba byanze kuva mu bitekerezo bye kugeza uyu munsi

Muri uyu umuhango wo kwibuka, bamwe mu b’Abanyamulenge batuye muri Kongo basanga impamvu ubwicanyi bukomeje kubibasira ari uko abakoze ubwicanyi badashyikirizwa ubutabera kugirango baryozwe ibyo bakoze.

Bamwe, barimo umunyamategeko Amede Kamota, bashinja leta y’Uburundi kudakurikirana abagize uruhare muri ubu bwicanyi kugirango bashikirizwe ubutabera.

Nyuma y’ubwo bwicyanyi bwakorewe impunzi z’abanyamulenge mu Gatumba mu mwaka wa 2004, bamwe mu bahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FNL bemeye ko ari bo bakoze ubwo bwicanyi. Mu bihe bitandukanye ariko abari abayobozi ba FNL bakomeje guhakana ibyo birego.

Umuyobozi wa Fondasiyo ya Gatumba, Nyasezerano Esperance, nawe yemeza ko bamaze imyaka 17 barashikirije inzego zitandukanye ikirego cy’ubwicanyi bakorewe ariko nta gisubizo barabona kugeza uyu munsi.

Ibikorwa byo kwibuka izo nzirakarengane birimo n’imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi ubu bwoko bukomeje gukorerwa muri Kongo, byabaye no mu yindi mijyi itandukanye hirya no hino ku isi.

Isoko: VOA