Minisante yongeye kuburira ko “COVID-19 yandurira no mu mwuka”

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziraburira abanyarwanda kwitwararika ku cyorezo cya COVID-19 byagaragaye ko cyandura mu buryo butandukanye burimo n’umwuka.

Ni mu gihe uburyo bwakunze kuvugwa ko iki cyorezo cyanduramo ari amatembabuzi y’ukirwaye yanduza utakirwaye, bityo hagenwa ingamba zitandukanye zo kucyirinda zirimo kwambara agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki.

Uyu munsi ngo ubushakashatsi bwerekana ko icyo cyorezo cyandura giciye no mu mwuka, nkuko bigarukwaho n’umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(Rwanda Biomedical Center-RBC) Julien Mahoro Niyingabira mu kiganiro na RBA.

Agira ati ” Ubutumwa dutanga ni ibyagiye bivumburwa. Ubu COVID-19  ni indwara yandurira no mu mwuka abantu bahumeka. Mbere si ko byari biri ariko abantu barashakashatse baravumbura basanga ni uko bimeze. Ni yo mpamvu turi gutanga ubutumwa bwo gushishikariza abantu kutifungirana ahantu hamwe, hari benshi, aho umwuka utinjira.

Niyingabira akomeza avuga ko mu modoka, abazirimo bagomba  gufungura amadirishya mu buryo bushoboka bwose, abari mu nama bagafungura amadirishya n’inzugi by’aho bari.

Yungamo ko abantu bagomba kumenya ko kuba bifungiranye ahantu hamwe ari benshi, byongera ibyago byo kwandura iyi ndwara yadutse ku Isi mu mpera za 2019 yahitanye benshi, mu Rwanda bakaba bakabakaba 150, mu gihe abakirwaye basaga ibihumbi bitatu.

Ibyemejwe ubu byigeze kuba ikibazo gikomeye cyateje impaka muri Nyakanga 2020, ubwo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO/OMS ryemeje ko hari ibimenyetso byerekana ko coronavirus ishobora kuba yakwirakwira mu duce duto cyane tugenda mu mwuka.

Kwandurira mu mwuka ntawabihakana ahantu hari abantu benshi, hafunze cyangwa hatari umwuka uhagije nk’uko umwe mu bakozi bayo abivuga. Ibaruwa ifunguwe y’abahanga muri siyansi barenga 200 yashinje OMS/WHO guha agaciro gacye iby’uko iyi virus ishobora kuba yandurira no mu mwuka. OMS icyo gihe yavugaga ko iyi virus yandurira mu matembabuzi akwira mu gihe umuntu akoroye cyangwa yitsamuye.

Jose Jimenez umuhanga mu butabire wo muri kaminuza ya Colorado muri Amerika wasinye kuri iyo baruwa, yabwiye Reuters ati: “Turashaka ko bemeza ibi bimenyetso. Ntabwo rwose ari ukwibasira OMS, ni impaka zishingiye kuri siyansi, ariko byabaye ngombwa ko na rubanda ibimenya kuko bangaga kumva ibimenyetso tubereka mu biganiro byinshi twagiranye.”

Profeseri Benjamin Cowling nawe wasinye iyi nyandiko wo muri kaminuza ya Hong Kong, yabwiye BBC ko ibyo babonye ari “ikintu gikomeye cyo kwitabwaho”.

Ati: “Mu bijyanye n’ubuzima, iyo indwara yandurira mu mwuka twumva ko abakozi bo mu buvuzi bagomba kwambara imyenda yabugenewe ibarinda…OMS yavuze ko imwe mu mpamvu batemera iby’uko Covid-19 yandura gutyo ari uko nta dupfukamunwa twabugenewe duhagije duhari ku isi”.

Bwana Benjamin avuga ko bibaza kandi ko byasaba guhindura byinshi mu kwirinda iyi ndwara kuko kwandura muri ubu buryo biteye inkeke ahantu hahurira abantu nko mu nzu n’ahandi.

 

Loading