Michael Jordan: Inkweto yakinanye bwa mbere NBA zaguzwe Frw asaga miliyari n’igice muri cyamunara

Inkweto zambawe n’icyamamare muri basketball Michael Jordan zaguzwe ku gahigo ka miliyoni 1.47 y’amadorari (arenga miliyari 1.5 y’u Rwanda) muri cyamunara.

Jordan yambaye izi nkweto z’umweru n’umutuku za Nike Air Ships muri ‘saison’ ye ya mbere muri Chicago Bulls mu 1984.

Uwo ni nawo mwaka we na Nike batangiye ubufatanye mu gukora ubwoko bw’inkweto n’imyenda bya ‘brand’ ye.

Igiciro cyaguzwe izi nkweto nicyo kiri hejuru cyane kiguzwe inkweto zambawe mu mukino uwo ari wose.

Jordan abonwa na benshi nk’umukinnyi wabayeho ukomeye kurusha abandi mu mateka ya basketball.

Uyu mukinnyi wakiniye igihe kinini Chicago Bulls, yabaye ikirangirire ndetse atuma NBA imeneyekana kurushaho henshi ku isi.

Jordan wasezeye mu gukina mu 2003, nyuma yaje kuba umukinnyi wa mbere wa NBA mu mateka watunze za miliyari z’amadorari.

Michael Jordan arinzwe na Kobe Bryant wa Los Angeles Lakers
Michael Jordan – hano ni mu 1998 – afatwa na benshi nk’ukomeye kurusha abandi mu mateka ya basketball/GETTY IMAGES

Nyuma y’uko ziriya nkweto ziguzwe Brahm Wachter w’inzu ya cyamunara yagize ati:

“Uyu muhigo uciwe n’izi nkweto Jordan Nike Air Ships urashimangira umwanya wa Michael Jordan hamwe na Air Jordan ku isoko ry’inkweto za siporo”.

Izi nkweto yashyizeho umukono we zaguzwe na Nick Fiorella, uzwi mu kwegeranya ibya cyera.

Mbere y’iyi cyamunara, byari byitezwe ko izi nkweto zigurwa hagati ya miliyoni $1 na miliyoni $1.5.

Gusa ntabwo ari zo nkweto za siporo zihenze kurusha izindi ku isi.

Uwo muhigo ufitwe n’umuraperi Kanye West, aho inkweto ze Nike Air Yeezy zaguzwe miliyoni $1,8 mu kwezi kwa kane 2012.

BBC