Menya isiganwa rikomeye kandi rigoye kurusha andi yose abaho

Wibaza ko wakwiruka kilometero 6 mu isaha imwe? Ibi biroroshye.

Wabishobora se mu isaha ikurikiyeho? Nabyo birashoboka.

Hanyuma se no ku yindi saha ikurikiyeho? Aha umenya amaguru yatangira kubyumva.

Hanyuma se bibaye ngombwa ko ibyo ubikora buri saha mu minsi ibiri cyangwa itatu?

Birashoboka kutamenya neza igihe wamara wiruka – kuko iri siganwa ryo rirangira ari uko hari umuntu umwe usigaye akiri kwiruka wenyine.

Ikigoranye muri iri rushanwa ni uko abarijyamo benshi bashobora kumara igihe kinini cyane ‘barambitse inda ku muyaga’ (biruka).

Ufite umuhigo muri iri siganwa ubu, ni umuganga w’amenyo w’Umubiligi wamaze amasaha 75 akiri kwiruka, akiruka intera ya 502Km.

Ikaze muri Big Dog’s Backyard Ultra, isiganwa rikomeye kandi rigoye kurusha andi yose wumvise.

Mbere na mbere, izina

Big Dog ni imbwa yo mu bwoko bwa bulldog ya Gary Cantrell watangije unategura iri siganwa, imara iminsi aho isiganwa ritangirira ihunahuna buri kimwe icunga umutekano.

Backyard ni ifamu (farm) ya Cantrell n’umugore we Sandra iri ahitwa Bell Buckle mu cyaro cyo muri leta ya Tennessee, aho abasiganwa baca buri saha ku manywa mbere yo gusubira mu muhanda mukuru nijoro ku mpamvu z’umutekano.

Naho ‘ultra’ ni akaranga ko ari isiganwa rikarishye aho umuntu ashobora kwiruka 480Km ariko agakomeza kubarwa nk’utararangiza isiganwa.

Guillaume Calmettes, enjeniyeri mu gukora za softwares w’Umufaransa wirutse 394Km mu masaha 59, ni we watsinze iri siganwa mu 2017, ati: “Biraryana, ariko binaryana mu buryo bwiza”.

Umunyamerika Maggie Guterl, umugore wa mbere watsinze iri siganwa mu 2019 yirutse 400Km, ati: “Nkunda uburibwe bwo ku kigero runaka.”

Nta bintu byinshi muri iri siganwa biruka ijoro n’amanywa, amahema basimburanamo ni yo abasiganwa bananiwe bakava mu irushanwa bashobora kuraramo, ibiryo ni ikintu witwaje wabasha kotsa ku mbarura abo mukambitse.

Umunya-Canada Dave Proctor wirutse 347Km mu 2019 akaba uwa gatatu ati: “Ni isiganwa ritazwi cyane. Hari ubwo twariho twiruka hagati mu ijoro imodoka ya polisi iza ivuza intabaza bibaza ibyo turimo.”

Ku mipira (T-shirt) y’abasiganwa handitsweho ngo: ‘Iruka, rya, ryama, wongere’. Ariko ukuri kwa byo si uko neza neza kuko abasiganwa bemererwa iminota nka 15 gusa bashobora kujya ku musarani, gusinziramo, no guhindura amasogisi.

Abanyamahirwe ni abasiganwa babasha kuzana abantu bo kubafasha, nubwo akenshi isiganwa rijya kurangira hasigaye abiruka mbarwa bityo ababafasha ntibaba babuze.

Proctor w’imyaka 40, ati: “Bigera aho ukenera n’umuntu ukubwira ibyo gukora – rya iki, nywa iki, jya ku musarani kandi ntiwibagirwe kwihanagura mu kibuno. Byumvikana nk’ibitarimo ubwenge ariko ibice bimwe by’ubwonko byawe bigera aho biba bitagikora.”

Maggie Guterl yabaye umugore wa mbere waritsinze mu 2019
Maggie Guterl yabaye umugore wa mbere waritsinze mu 2019 yirutse 400Km/GETTY IMAGES

Hari ibindi bibazo biboneka muri iri siganwa ritagira umurongo rirangiriraho:

Guterl yari agiye kubura indege imutahana uwo mwaka kuko yirutse amasaha 60; abasiganwa ntibasinzira mu gihe kirekire ku buryo batangira kumera nk’abataye umutwe; ariko kandi ni gute wiyemeza gukomeza mu gihe uba washengabaye mu mubiri no mu mutwe kandi icyoroshye ari uguhagarara?

Ibi byose kandi bituma umuntu yibaza ati: kuki wajya muri ibi?

Guterl umaze kuryitabira mu myaka itatu ishize, ati: “Ntabwo wumva ari nk’isiganwa. Ni ibyishimo bidasanzwe.”

Johan Steene, Umunya-Suède (Sweden) w’imyaka 46 ukuriye kompanyi y’ikoranabuhanga wirutse 455Km mu masaha 68 agatsinda irya 2018, avuga ko ari “umukino udasanzwe w’amategeko aryoshye”.

Courtney Dauwalter, Umunyamerika wirutse 449Km, ati: “Ni ikizami kiryoshye cyo mu mutwe.”

Mu karuhuko, haba ubucuti no guterana imbaraga hagati y'abasiganwa ngo bagere aho ubushobozi bwabo bugarukira
Mu karuhuko, haba ubucuti no guterana imbaraga hagati y’abasiganwa ngo bagere aho ubushobozi bwabo bugarukira/SANDRA CANTRELL

Madamu Dauwalter w’imyaka 35 akaba umwalimu wa siyansi, umaze kuba muri bacye badasiba iri siganwa, si mushya mu masiganwa nk’aya.

Mu 2017 yabaye uwa mbere mu isiganwa rya Moab 240, isiganwa ryo kwiruka 386Km mu misozi ya Utah – yarushije umugabo wari uwa mbere ho amasha 10.

Kuri we, Big Dog ni “ukureba igishoboka kurusha gushaka gutsinda isiganwa. Iyo umuntu atihaye imbibi, ni ibintu bitangaje ibyo ashobora gukora.”

Ni isiganwa ritangaza abarireba. Abasiganwa bambara ibyo bashaka kuva ku bikabutura binini kugera no ku ngofero y’aba-cowboy, yewe uwabishaka anakuramo umupira. Ni irushanwa ritaboneka na gato nka marathon tumenyereye.

Ishusho yo mu 2018 hashize amasaha 32 hours birukanse - uwaje gutsinda Johan Steene (iburyo) yamaze amasaha 75
Ishusho yo mu 2018 hashize amasaha 32 birukanse – uwaje gutsinda Johan Steene (iburyo) yamaze amasaha 75/SANDRA CANTRELL

Abasiganwa bagomba kuba bari ahantu hateganyijwe ho gutangirira mu gihe Cantrell aba agiye kuvuza inzogera atangiza buri nshuro (lap), inshuro imwe yayigize 6Km kuko agereranya ko amasaha 24 angana no kwiruka 160Km. Umuntu wese utabashije kuba ari aho inzogera ivugira kuri buri nshuro aba avuye mu isiganwa.

Igitambaro kiri aho iri rushanwa ritangirira, cyongereweho ijambo ryo kurikarishya rivuga ngo “Nta herezo”. Noneho mu kubigira bibi kurushaho hari abafana baba bari aho buri nshuro itangirira baririmba indirimbo zo guca intege abiruka zibibutsa ko nta ngufu bagifite kandi byoroshye kwiviramo.

Proctor avuga ko iri ari isiganwa ridasaba gutegura umubiri gusa ahubwo cyane kwitegura mu mutwe.

Cantrell watangije iri siganwa mu 2011 ashaka guhemba abasiganwa bakomeye mu mutwe kurusha abandi, kurusha abanyaruka cyangwa abaharaze neza umubiri, ati: “Byose ni mu mutwe. Ni intambara hagati y’ibitekerezo byawe n’umubiri wawe.”

Short presentational grey line

Ibikorwa nk’ibi ni ibintu bya Cantrell

Uyu mugabo w’ubwanwa bwinshi yabaye ikirangirire mu bantu biruka nk’uwashinze isiganwa rigoye cyane “Barkley Marathons” ryamamaye kubera inkuru mbarankuru ya Netflix irivugaho, kandi ryemerwa na benshi nka rimwe mu masiganwa ku maguru ya mbere ku isi agoye n’ikigereranyo cyo kurinanirwa cya 99%.

Ategura irindi rushanwa aho abasiganwa babajyana ahantu batazi ku ntera ya 563Km bakabasigayo, bakabwirwa gusubira aho bavuye bitarenze iminsi 10.

Cantrell, na we wahoze yiruka amasiganwa agoye nk’iri, ati: “Ni amasiganwa nanjye mba nifuza kujyamo”. Uyu mugabo aracyakomeye ku buryo mu 2018 yabashije kugenda 5,149Km muri Amerika mu minsi 126.

Avuga ko afite imyaka 43, ariko akarenzaho ko hashize imyaka myinshi ari uko avuga.

Cantrell hari umuntu wiruka wamuhimbye “Leonardo da Vinci w’ububabare, Lady Gaga w’uburibwe”.

Gusa harimo kwita ku bantu mu byo akora.

Gary Cantrell
Gary Cantrell (iburyo ari kumwe na Guillaume Calmettes watsinze Big Dog mu 2017) ni umuntu wamamaye mu gutegura amasiganwa agoranye/SANDRA CANTRELL

Sabbe watsinze isiganwa rya Barkely avuga kuri Cantrell ati: “Bamwe bamwita umukunzi w’ikibi, ko akunda umubabaro w’abantu, ariko si uko ameze. Yifuza ko buri wese agira amahirwe yo kugera aho ubushobozi bwe bugarukira.”

Johan Steene, ubaho agendera ku ntego ivuga ngo ‘iruka ugere kure, ba mwiza’, ati: “Cantrell yampaye ibintu ntari kuzigezaho ubwanjye. Ndamukunda cyane.”

Ese ubundi abasiganwa babwirwa n’iki niba isiganwa rirangira mu masaha atandatu cyangwa 60? Igisubizo cy’abitwaye neza muri iryo rushanwa kiroroshye: ntugomba no kubitekereza.

Madamu Dauwalter avuga ko ari “ukwiruka nka robot”. Proctor we ati: “Ibiba bigiye kuba mu masegonda 10 ari imbere nibyo gusa mba nshobora kugenzura”. Naho Guterl we ati: “Iyo wiruka ntabwo uba utegereje ko rirangira, uba utegereje ahubwo ko ritangira.”

Will Hayward yafotowe mu isiganwa rya 2019 - ryegukanywe na Maggie Guterl
Will Hayward yafotowe imbaraga zamushiranye mu isiganwa rya 2019 – ryegukanywe na Maggie Guterl/GETTY IMAGES

Usibye urugamba rwo mu mutwe, n’umubiri ugomba kuba ukomeye. Uburibwe bw’ingingo n’amaguru bigera aho bikabya. Abasiganwa benshi hagati y’inshuro (laps) bamanika amaguru abandi bagakora ka ‘massage’ kugira ngo amaraso atembere neza.

Kurya – ndetse byinshi – si ibyo kwibazaho. Nubwo benshi mu buzima busanzwe bacunga cyane ingano y’ibyo barya, ariko mu isiganwa benshi bishimira kumira ibyo igifu gishobora kwakira.

Ako kanya gato k’akaruhuko hagati y’inshuro imwe n’indi kadashobora kurenga iminota 20 – ni nako kanya ushaka gusinzira aba afite.

Cantrell avuga ko Johan Steen ari umuhanga cyane mu gusinzira no gukanguka agakomeza akiruka. Ati: “Yicara mu ntebe akitwikira ikiringiti ku mutwe. Asinzira mbere y’uko ikiringiti kigera ku mutwe we.”

Courtney Dauwalter
Courtney Dauwalter (ibumoso, na Harvey Lewis III) yatsinze iri siganwa rya 2020 muri Amerika – azungurutse inshuro 68 mu nzira yateguwe muri Tennessee/@COURTNEYDAUWALTER

Uwegukanye iri siganwa, mbere yahabwaga umudari wa gisirikare. Ubu bahabwa igiceri cya zahabu. No guhoberwa na Cantrell iyo ugize amahirwe.

Amasaha n’intera abasiganwa ubu bagezeho byarenze urugero Cantrell yatekerezaga ko rushoboka ubwo yagiraga igitekerezo cy’iri siganwa ridafite aho rirangirira.

Ati: “Biratangaje ibyo abantu bakora muri ibi bihe. Ubu tuzanye abaritwaye bose mu bihe bishize ngo barushanwe, ntiwamenya kure uwatsinda yagera.”

Guillaume Calmettes waryegukanye mu 2017 avuga ko uyu mwaka azarigarukamo. Kimwe na Johan Steene waritwaye mu 2018. Guterl na we ngo ntazariburamo.

Maggie Guterl wirutse amasaha 60, ubu noneho aratekereza kwiruka amasaha 100 – ibintu bitangaje kuko bigereranywa na 643Km. Ati: “Ni aho nshaka kugera.”

Uyu mugore yongeraho ati: “Sinkunda kwiha intego, ariko ningera kuri 643Km wenda nzahagarara. Hanyuma nihagira umuntu uzirenza, bizansaba kugaruka.”

Ivomo:BBC