Magufuli, umukirisitu Gatorika ukomeye azashyingurwa aho avuka
Perezida mushya wa Tanzania, Madamu Samia Hassan yatangaje ko bari gutegura ibijyanye no gushyingura uwahoze ari perezida w’icyo gihugu Dr John Pombe Magufuli.
Ubwo Samia yari amaze kurahirira kuyobora iki gihugu kuwa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021, Samia yatangaje ko igihugu kiri mu cyunamo cy’iminsi 21, anavuga uko imihango yo gusezeraho no gushyingura John Magufuli iteganyijwe.
Gahunda yo gushyingura Magufuli
- Tariki 20/03 – umurambo we uzavanwa mu bitaro ujyanywe kuri kiliziya ya mutagatifu Petero, nyuma ku kibuga cya Uhuru i Dar es Saalaam
- Tariki 21/03 – uzasezerwaho n’abaturage i Dar es Saalaam nyuma ujyanwe i Dodoma
- Tariki 22/03 – uzasezerwaho n’abaturage bo mu murwa mukuru Dodoma, kandi ni umunsi w’ikiruhuko mu gihugu
- Tariki 23/03 – uzasezerwaho mu mujyi wa Mwanza nyuma ujyanywe aho avuka i Chato, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba
- Tariki 24/03 – uzasezerwaho n’abo mu muryango we aho akomoka
- Tariki 25/03 – uzashyingurwa i Chato nyuma ya Misa yo kumusezera, uwo kandi ni umunsi w’ikiruhuko
Magufuli, umukirisitu gatorika w’imbere
P
Ikinyamakuru le Croix cyandika inkuru zijyanye n’ukwemera cyatangaje ko uyu muperezida witabye Imana afite imyaka 61 y’amavuko yari umwe mu bagaturika bakomeye. Uyu ndetse yageze naho asaba abaturage gusenga cyane ngo babashe guhangana n’icyorezo cya COVID-19 Isi ihanganye nacyo muri iyi minsi.
Ku bijyanye n’ibyo atumvikanaga na kiriziya Gatorika harimo ibijyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bikekwa ko cyahitanye abihayimana abapadiri 25 n’ababikira 60 hagati y’Ukuboza 2020 na Gashyantare 2021, kuko ngo abapfuye bari bafite ibimenyetso byacyo.
Magufuli agaragara nk’umugatorika ukomeye ndetse rimwe wagaragaye ari gukusanya amaturo(guturisha) ubwo yafataga akabase agatambagira mu bari bitabiriye misa bashyiramo amaturo, icyo gihe hari mu muhango wo kwimika Musenyeri Gervas Nyasionga, archevêque wa Mbeya, ku cyumweru tariki 28 Mata 2019. iby’iki gikorwa byatangaje abantu batandukanye babonye video ya Magufuli ku mbuga nkoranyamabaga.
Video igaragaza Magufuli aturisha : https://web.facebook.com/watch/?v=453607495343392&ref=external