Macron yaciye amarenga ko abakekwaho jenoside nta bwihisho bafite mu Bufaransa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yavaniye inzira ku murima abagikeka ko bakomeza kwihisha mu Bufaransa bahunga ubutabera ku ruhare rwa jenoside yakorewe abatutsi bakekwaho.

Ibyo yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 27 Gicurasi 2021 mu ruzinduko yari arimo mu Rwanda.

Macron yabajijwe icyo igihugu cye cyitegura gukora ku bijyanye no gukurikiranwa kwa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal wahoze ari perezida w’u Rwanda kuva mu 1973 kugeza mu 1994.

Perezida Macron asubiza ko urutonde rw’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside ari benshi, gusa abiharira ubutabera.

Agira ati” Ntacyo navuga ku muntu ku giti cye, kuko ni akazi kareba ubutabera. Ariko icyo twiyemeje gukora nk’abakuru b’ibihugu ni ugushyiraho uburyo bwose bw’ubufatanye mu by’ubutabera n’ibisubizo byoroshya ugushyira ukuri ahabona, kugeza mu butabera no koherezwa abakekwaho Jenoside.”

Iby’ikurikiranwa rya Kanziga riherutse gukomozwaho na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yavuze ko uretse na Kanziga urutonde ari rurerure, gusa ngo ari ku isonga yarwo. Ku bijyanye n’icyakorwa ngo babe bashyikirizwa ubutabera, avuga ko u Bufaransa babamo aribwo buzafata umwanzuro.

Agira ati” U Bufaransa buzafata umwanzuro w’icyo bugomba gukora kuri we. Simbategeka icyo bakora, icyo nakora ni ukubisaba kandi kubisaba bikorwa ku mugaragaro.”

Kanziga uba mu Bufaransa afatwa nk’umwe mu bavugaga rikijyana mbere no muri jenoside yahitanye abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi yakunze gusaba ko yatabwa muri yombi.

Mu bavugwa ko bihishe muri iki gihugu basabirwa gukurikiranwa harimo kandi:

Hyacinthe Bicamumpaka

Bicamumpaka kuri ubu ufite imyaka 65 y’amavuko, atuye mu Majyaruguru y’u Bufaransa. Mu gihe cya Jenoside, yari umunyamakuru usoma amakuru (presenter) kuri Radio Rwanda, akaba ari umwe mu bayoboke b’imitekerereze ya ‘Hutu-Power’ yakomeje kwimakaza na nyuma yo guhunga.

Mu mwaka wa 1995 yagize uruhare mu gushinga ishyaka (RDR) ryari rigamije gucyura impunzi mu gace ka Lille gahana imbibi n’u Bubilig, nyuma rikaba ari ryo ryaje guhinduka FDU-Inkingi.

Mu gihe cya Jenoside yakoresheje ububasha yari afite nk’umunyamakuru mu gushishikariza rubanda guhiga no kwica Abatutsi. Nyuma yaje guhabwa akazi ko kuba Umuvugizi wa Minisitiri w’Ingabo.

Bicamumpaka yagiranye ibiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye icyo gihe birimo na Jeune Afrique, aho mu mpera za 1994 ubwo Ingabo za FPR zari zimaze kwigarurira igice kinini cy’u Rwanda, yagize ati: “N’aho twatsindwa muri uru rugamba, tuzagaruka. Tuzakomeza kuyobora no mu butayu.”

Bivugwa ko Bicamumpaka yahungiye mu Bufaransa nyuma y’iminsi 15 avuze ayo magambo, ntiyongera kugaruka mu Rwanda kuva ubwo.

Mu 1995 yabanje gutura mu nkambi yakiraga abifuza ubuhungiro iherereye mu mujyi muto wa Saône-et-Loire, nyuma yo gusiga Abanyarwanda bagenzi be mu zindi nkambi zo muri Afurika bahuriyemo n’inzara n’ibyorezo byahitanye ibihumbi n’ibihumbi.

Joseph Mushyandi

Mushyandi, yari umwunganizi mu by’amategeko wabyigiye wari hafi ya leta ya Habyarimana.

Ari mu bakomeje gukwirakwiza amakuru atari yo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi afatanyije n’uwitwa Ferdinand Nahimana wahamijwe iki cyaha.

Uwo Nahimana bafatanyije yabaye umwarimu w’isomo ry’amateka mu Rwanda, ndetse ni umwe mu bashinze radiyo rutwitsi ya RTLM yashishikarije cyane rubanda gutsemba Abatutsi.

Mushyandi ashinjwa kwitabira ubwicanyi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’aho akomoka i Gitarama mu yahoze ari Komini Masango, ubu ni mu Karere ka Ruhango, mbere no muri jenoside.

Anastase Rwabizambuga

Rwabizambuga yakoreraga mu ishami rya Minisiteri ryari rishinzwe ibijyanye n’intebe n’ibindi bikoresho byo mu mashuri mu Mujyi wa Kigali.

Yahinduye izina rye mu mwaka wa 1999 ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’u Bufaransa, kuri ubu akaba atuye ahitwa Hauts-de-Seine. Amakuru y’ibijyanye n’irangamimerere yatanze ku kigo gicuruza ibikoresho by’imodoka mu 2007 ahura n’ari ku rutonde rwo mu 1996 rw’Abanyarwanda bahunze bakekwaho Jenoside.

Umunyamakuru Englebert yagize ati: “Bwa mbere yagaragaye mu 1996 mu nyandiko z’ihuriro rishamikiye kuri RDR ryakoreraga mu bice by’i Paris. Yabaye Perezida w’iryo huriro guhera mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2019, ubu yahawe ubwenegihugu ahindura izina yitwa Anastase Rambier.”

Kuri ubu atuye mu gace kitwa Essonne kamwe mu tugize Umujyi wa Paris, aho akomeje ubucuruzi bw’ibikoresho by’imodoka.