Leta y’u Rwanda yagabanyije amagarama y’urubanza

Leta y’u Rwanda yagabanyije amafaranga yatangwaga mu nkiko mu gihe hari ushaka kurega[amagarama y’urubanza].

Ibi biragaraga mu iteka rya Minisitiri ryasohotse mu igazeti ya leta muri iyi minsi ifite umutwe Official Gazette nº 23 bis of 04/06/2018.

Ni mu gihe aya mafaranga yari asanzwe ari asanzwe ari ibihumbi 2 mbere y’umwaka wa 2014 yaje kwiyongera akaba ibihumbi 25 mu rukiko tw’ibanze mu tw’ikirenga akaba ibihumbi 100.

Ubwo aya mafaranga yongerwaga muri 2014 bamwe mu Banyarwanda batangaje ko ari menshi, ndetse bamwe bakabihuza no kwima ubutabera abadafite amikoro yo kubona ayo mafaranga.

Leta yavugaga ko abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe batanga ikirego ku buntu ndetse bakanunganirwa, ariko ikibazo kigakomeza kugaragara ku bo mu bindi byiciro badafite amikoro yo gutanga ikirego kandi ari ngombwa kwishyura.

Iri teka riragaragaza ko gutanga ikirego mu nkiko z’ibanze bitakiri ibihumbi 25 ahubwo byabaye ibihumbi 10.

Mu ngingo yayo ya kabiri havuga ku bijyanye n’mubare w’amafaranga y’ingwate y’amagarama n’ayakwa ku bindi byakozwe mu rubanza igaragaza uburyo yagabanutse.

Igira iti “Amafaranga y’ingwate y’amagarama yakwa ku birego bitangwa mu manza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi,
iz’umurimo n’iz’ubutegetsi atangwa
hagamijwe kwishyura ibyakozwe mu rubanza.

Amafaranga y’ingwate y’amagarama
avugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo
agenwe ku buryo bukurikira:

1º mu Rukiko rw’Ibanze:

Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10

2º mu Rukiko Rwisumbuye:
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20

3º mu Rukiko rw’Ubucuruzi:
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20

4º mu Rukiko Rukuru:
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40.

5º mu Rukiko Rukuru
rw’Ubucuruzi:
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40.

6º mu Rukiko rw’Ubujurire:
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.

Rikomeza rigena ko mu Rukiko rw’Ikirenga nta ngwate y’amagarama yakwa.

Ikindi ni uko gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane “bidatangirwa ingwate y’amagarama.”

Amafaranga y’ingwate y’amagarama avugwa muri iyi ngingo yishyurwa mu isanduku ya Leta kandi ntasubizwa.

Hari abasonewe gutanga ingwate y’amagarama

Abantu bakurikira basonerwa gutanga
ingwate y’amagarama.

Ibi bigaragara mu ngingo ya 3 y’iri teka.

Abo barimo:

1º abatishoboye, iyo berekanye icyemezo gitangwa n’inzego z’ubutegetsi zibishinzwe z’aho batuye.

Harimo kandi
2º Leta y’u Rwanda, uretse ibigo byayo n’inzego zayo bifite ubuzima gatozi.

3º abana bahagariwe n’abatishoboye;

4º abahagarariye abana baregeye
indishyi mu manza z’ibyaha byerekeye gusambanya umwana.

Abavugwa muri iyi ngingo basonewe gutanga amagarama, basonerwa no gucibwa amagarama iyo batsinzwe urubanza.

Iyo batsinze amafaranga y’igarama acibwa uwatsinzwe ashyirwa mu isanduku ya Leta.

Uko amafaranga yari yazamuwe muri 2014

Mu 2014 nibwo hasohotse iteka rishyiraho amafaranga atangwa mu manza z’imbonezamubano, z’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Ingwate y’amagarama y’urubanza yazamuweho inshuro 12.5 ku yari asanzwe atangwa kugira ngo umuntu yemererwe gutanga ikirego mu rukiko.

Uwatangaga ikirego mu nkiko z’ibanze yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 2000 ariko yari yashyizwe ku bihumbi 25; mu nkiko zisumbuye yavuye ku bihumbi bine, aba ibihumbi 50; mu rukiko rukuru n’urw’ubucuruzi rukuru, iyo ngwate yavuye ku 6 000 ishyirwa ku bihumbi 75 mu gihe mu rw’ikirenga yavuye ku bihumbi 80 agashyirwa ku bihumbi 100.

Ntakirutimana Deus