Site icon The Source Post

Leta y’u Rwanda yafunze ishami rya Medecine na labo muri kaminuza ya Gitwe

Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’Uburezi yafashe gahunda yo gufunga amashami y’ubuganga na labo muri Kaminuza ya Gitwe.

Ni icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Eugene Mutimura nyuma y’inama bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi kaminuza.

Avuga ko iri shuri rihagarikiwe aya mashami kugeza igihe kaminuza izongera gusaba bwa mbere gukomorerwa ayo mashami, ariyo Medecine na Biomedical Laboratory Medecine.

Ni nyuma y’ibibazo bitandukanye iyi kaminuza yagejeje ku Nteko ishinga amategeko, ivuga ko irenganywa n’abayobozi batandukanye bashobora kuba bakorana n’abatavuga rumwe n’iri shuri.

Mutimura avuga ko iri shuri hari ibyo ritujuje, ikindi akomozaho ku mvugo y’umuyobozi wungirije w’iyi kaminuza wavuze ko ibyo basabwa batabasha kubyuzuza kuko ngo u Rwanda atari Amerika nk’uko byavuzwe na Minisitiri Mutimura.

Uyu muyobozi ni Umunyamahanga ukomoka muri Nigeria, uhamaze umwaka.

Mutimura akomeza avuga ko umubare w’uko iyi kaminuza yari igeze ku kigero cya 80%  mu kunoza ibyo basabwe na kaminuza byasubiye inyuma.

Umwe mu bari muri iyi nama uri ku ruhande rwa leta ati “Byatuma umuganga uzahiga akaharangiriza byatuma hari ikibazo cyaba ku Banyarwanda muri rusange.”

Abanyeshuri bazafashwa gushakirwa ahandi bakwigira kugirango barangize amasomo yabo.

Mutimura avuga umwarimu umwe yakabaye yigisha abanyeshuri 25 ariko ngo ubu i Gitwe umwarimu yigisha 85.

Bamwe mu bayobozi ba kaminuza ya Gitwe, bavuga ko umuyobozi wavugiye iyi kaminuza ashobora kuba yakoresheje ururimi rwafashwe nabi, avuga ko bigoye ko standards (ibipimo) bisabwa u Rwanda byasa n’ibyo muri Amerika neza.

 

 

Exit mobile version