Leta y’u Rwanda yaboneye igisubizo ababuraga uko bambuka Nyabarongo kubera ibiza

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yatangaje ko leta y’u Rwanda yateganyije amafaranga yo kugura ibiraro byimukanwa mu ngengo y’imari y’umwaka 2018/2019.

Ubwo yamurikiraga umushinga w’ingengo y’imari 2018/2019 ku bagize inteko ishinga amategeko, ku wa Kane tariki ya 14 Kamena 2018, Dr Ndagijimana yavuze ko hari ibiraro bizagurwa muri uwo mwaka.

Ibyo biraro bibiri(mobile bridge) ngo byagenewe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 7,5. Ni nyuma yuko muri Gicurasi 2016 umugezi wa Nyabarongo wuzuye hagashira iminsi nta wambuka ngo ajye mu ntara y’Amajyepfo cyangwa ngo ajye mu Mujyi wa Kigali aciye kuri icyo kiraro.

Dr Ndagijimana ntiyavuze ko bizifashishwa kuri uyu mugezi ariko kenshi mu gihugu ni wo wakunze guhagarika ingendo z’abantu , yaba ahitwa ku Cyome ahatandukanya Muhanga na Ngororero ndetse no ku gice gitandukanya Kamonyi na Nyarugenge. Ni mu gihe kandi byagiye bisabwa kenshi ko ku mugezi wa Nyabarongo hakubakwaho ibindi biraro bihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo cyangwa Bugesera n’iyi ntara.

Ibi biraro bisanzwe byitabazwa ahabaye ikibazo mu gihe abantu babuze aho bambukira. Kenshi byifashishwa mu gihe cy’intambara n’ahandi hose habaye ibiza.

Uwashaka kumva uburyo aya mafaranga azafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ababuraga uko bambuka Nyabarongo mu gihe yabaga yibasiwe n’ibiza, yahera ko aya mafaranga akubye kabiri azakoreshwa mu mubaka sitade eshatu mu turere turimo Bugesera kuko yo asaga miliyari 3. Akubye inshuro zirenga 3 ndetse azakireshwa mu kuvugurura sitade Amahoro byavuzwe ko izasakarwa yose.

Aruta kandi azifashishwa mu kongera ikoranabuhanga ryo kurinda igihugu mu buryo bwo gucunga umutekano, kuko amafaranga azifashishwa mu kugura camera zifashishwa (CCTV) azaba asaga miliyari 5.

Ntakirutimana Deus