Leta na Kiliziya bashima umusanzu wa Myr Ntihinyurwa umaze imyaka isaga 40 ari umushumba

Umugabo watangiranye na Kiliziya Gatolika ya Cyangugu igishingwa, kugeza igize ibikorwa remezo bifatika, wayiyoboye mu gihe cy’imyaka isaga 15, ni we washimiwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze ari Umwepiskopi byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 40 Diyoseze ya Cyangugu ishinzwe.

Mu birori byabaye ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2023 muri Diyoseze ya Cyangugu yahawe ku yobora bwa mbere, Musenyeri Ntihinyurwa  Thaddee, Arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko cy’izabukuru,  yongeye gushimirwa umurava wamuranze mu buzima bwe n’uruhare yagize mu iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange.

Padiri Oscar wavuze mu izina ry’abapadiri bagenzi be avuga ko Ntihinyurwa yahihibikaniye byinshi, ntiyinubire ingendo ahagoye mu gihe cyo gusura abakirisitu, ntiyigande kandi yarabaga afite izindi gahunda zitabarika z ‘ubutumwa bwa kiliziya yasabwaga gukora.

Yungamo ko icyifuzo yari afite cyo kubaka seminari nto cyaje kugerwaho, kuri ubu ikaba itanga abihayimana.

Ati “Imvune zawe zabonye igisubizo.”

Padiri Oscar asaba imbabazi mu baba baranze kumva inyigisho n’impanuro bahabwaga na Musenyeri Ntihinyurwa kugera ku bapadiri bishoye muri jenoside yakorewe abatutsi.

Asoza agira ati”

Urugamba nk’urwa Pawulo Mutagatifu wararurwanye, mu zabukuru turagukeneye ngo ukomeze gusengera ubutumwa…”

Umukiristu uhagarariye abandi avuga ko bamubonye nk’intumwa n’igisonga cya Yezu Kristu.

Amubwira ko ubwo yahabwaga inkoni y’ubushumba kuwa 24 Mutarama 1982 yaje bamukeneye, banyurwa n’ibakwe rye mu kubayobora, mu kubigisha no kubatagatifuza.

Ati “ Muri abo gushimwa ubutwari mu myaka 15 mwayoboye Diyoseze yacu. Twabonye nk’intumwa, igisonga cya Yezu Kiristu.”

Umushumba wa Diyozeye ya Cyangugu, Musenyeri Sinayobobye Edouard  avuga ko iyo yubile ari umunsi w’ibyishimo kuri Diyoseze no kuri Musenyeri Ntihinyurwa. Ati:

“40 ni umubare wo kuvuga ibyuzuye, turahimbaza ibyiza bitagira ingano Nyagasani yahunze umuryango w’Imana mwaragijwe….”

Musenyeri Ntihinyurwa Thaddee ashima cyane abepisikopi bayoboye Cyangugu nyuma ye, harimo Musenyeri Bimenyimana wayiyoboye imyaka 20[waje kwitaba Imana], uri mu batanze imbaraga zabo zose, avuga ko nabamukoreye mu ngata bazakomeza kuyitangira.

Akomoza ku byagezweho, yagize ati “Imana niyo ikora byose, niyo yubaka niyo igira amaboko, ku bw’umuntu ntabyo yashobora. Imana niyo yakoze, niyo igikora kandi izahora ikora.”

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Habitegeko Francois ashimira Musenyeri Ntihinyurwa ibyiza yakoreye Kiliziya n’igihugu muri rusange. Ashima kandi ubufatanye buri hagati ya Kiliziya ndetse n’igihugu.

Ati “Ibigwi byanyu bigaragarira mu mirimo myinshi itandukanye mwagiye mushingwa n’ibikorwa by’iterambere mwagejeje kuri kiliziya no ku gihugu muri rusange.”

Yungamo ko imirimo bari bashinzwe zari inshingano zitoroshye, bityo ashima uko yasisohoje n’abamubaye hafi mu rugendo yanyuzemo.

Ati :

Kuba muyimaze mukiri intore, birakwiye ko tuyibashimira…”

Karidinali Kambanda Antoine, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na perezida w’inama y’abepisikopi mu Rwanda avuga ko kuba uwo munsi washobotse ari ibyo gushimira Imana, kuko ngo igihe nk’icyo bashatse kuwizihiza mu mwaka ushize, ariko Musenyeri Ntihinyurwa agira uburwayi[ The Source Post yamenye ko bwaje gutuma bamuca ukuguru].

Bamwifurije yubile nziza

Ashima umusanzu wa Ntihinyurwa, waranzwe n’umuhate mu kazi ke ndetse ubutumwa bwe bukaba bwararenze imbibi za Diyoseze yayoboraga.

“Imyaka 40 yamaze mu muzabibu wa Nyagasani, uutumwa bwe bwaranze imbibi z’iyi Diyoseze ya Cyangugu…”

Amugaragaza kandi nk’uwakomeje guhabwa inshingano zikomeye zirimo kuba Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika, ataba perezida akaba umwungirije igihe kinini, ndetse no kuyobora Diyoseze za Cyangugu na nyuma yo kuhavanwa agizwe adiministrateri wa Kigali, yayoboye kandi Kabgayi na Kibungo mu gihe zitabaga zifite abashumba.

Imyaka 40 yamaze mu muzabibu wa Nyagasani. Ubutumw bwe bwaranze imbjbi z’iyi Diyoseze ya Cyangugu, yayoboy Kabgayi, Kibungo na Cyangugu igihe zitari zifite umushumba, aho atabaye perezida yari yungirije.

Asoza agira ati:

Twishimira uwo musaruro wanyu kuri Kiriziya umuryango w’Imana i Cyangugu, Umusaruro wavuyemo tuwushimira Imana. Natwe dukomeze iryo yogezabutumwa. Dukomeze kuhira, kubagarira no gufumbira ngo dukomeze kubaka umuryango w’Imana no kugira imbuto nyinshi.”

Musenyeri Ntihinyurwa ni muntu ki?

Yavukiye i Kibeho tariki ya 25 Nzeri 1942, ahiga amashuri abanza, akomereza mu iseminari nto ya Kabgayi ayirangiriza i Kansi. Iseminari nkuru yayize i Nyakibanda ahabwa ubusaseridoti kuwa 11 Nyakanga 1971.

Nyuma yohereje kwiga muri Kaminuza mu Bubiligi (i Louvain-la-Neuve) ahavana impamyabumenyi ihanitse muri Tewolojiya, ishami rya Misiyoloji [ibijyanye n’ubutumwa]. Akiva i Burayi mu 1975 yahise aba igisonga cya Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wari Umushumba wa Diyosezi ya Butare amaze imyaka ine gusa ari Padiri.

Yabaye umuyobozi wa Seminari Ntoya ya Karubanda, ahabwa ubutumwa bwo kuba hafi y’Umuryango wa Benebikira igihe wari mu ngorane.

Yanabaye umuyobozi wungirije wa Seminari Propedeutique y’i Rutongo arangiza neza imirimo yari ashinzwe bigatuma atorerwa kuba umwepisikopi wa Diyosezi nshya ya Cyangugu ku wa 14 Ugushyingo 1981 agahabwa Ubwepisikopi ku ya 24 Mutarama 1982.

Yamaze imyaka 16 ari umushumba w’iyo diyosezi, aho yasuye amaparuwasi, agashinga amashya, kandi agakorana imbaraga umurimo w’ikenurabushyo muri iyo diyosezi, atangiza na Seminari nto y’i Cyangugu. Ku itariki 9 Werurwe 1996 niho yagizwe Arikiyepisikopi wa Kigali akaba ubu ahamaze imyaka 21.

Musenyeri Ntihinyurwa agifite imbaraga zo gukora ashikimirwa ibakwe rye

Mu 2017, ubwo yizihizaga izabukuru y’imyaka 75 amaze avutse, Musenyeri Rukamba yagize ati “Ni we rero tureberaho, ni nk’igishyitsi gikomeye, kitayegayega, muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Niyo mpamvu dufite byinshi twamwigiraho…Ni umuntu w’isengesho no gucisha make; afite ukwemera gukomeye no kwiringira Imana.”

Kanyarwanda D