Komisiyo yo kurwanya Jenoside yanyuzwe n’ibihano byahawe Ngenzi na Barahira

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside [CNLG] irashima ibyemezo by’inkiko zo muri bimwe mu bihugu by’amahanga bihana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi hashingiwe Masezerano Mpuzamahanga yo Gukumira no Guhana ibyaha bya Jenoside yo muri 1948

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irashima ko hari ibihugu by’amahanga bikomeje kubahiriza Amasezerano Mpuzamahanga yashyizweho umukono muri 1948 yo Gukumira no Guhana ibyaha bya Jenoside (UN PPCG 1948).
Ibi CNLG irabyishimira ishingiye ku cyemezo cy’urukiko urukiko rw’Ubujurire rw’ i Paris, rwashimangiye tariki ya 6/7/2018 igifungo cya burundu cyari cyarahawe Octavien Ngenzi na Tito Barahira, nyuma yo gusanga bahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bakoreye mu cyahoze ari Komini Kabarondo ho muri Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Uburasirazuba nk’uko bitangazwa na Dr Bizimana Jean-Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo.

CNLG iributsa ko iki cyemezo kije gikurikira icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Bobigny mu Bufaransa cyahamije Pascal Simbikangwa icyaha cya Jenoside rumukatira igifungo cy’imyaka 25 nyuma y’urubanza rwabaye hagati ya 25/10 na 3/12/2016.

CNLG irishimira kandi umwanzuro w’urukiko rwo muri Suwedi, ku gihano cy’igifungo cya burundu bwahanishije Umunyarwanda Rukeratabaro Théodore tariki ya 27/06/2018, wahamwe n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu yakoreye Abatutsi mu cyahoze ari Komini Cyimbogo, parefegitura Cyangugu.

Abunganira Rukeratabaro mu rubanza rwe bavuze ko ba Burugumesitiri batari bafite ububasha ko barenzwe n’ubwicanyi bwakorwaga. Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside [CNLG] iributsa ko ba Burugumesitiri bayoboraga amakomini, babaga bafite ububasha bwo gufata ibyemezo ku bibazo byose byarebaga amakomini bayoboraga, harimo no kurinda abaturage n’ibyabo byose. Burugumesitiri yakoraga nk’uhagarariye Perezida wa Repuburika muri Komini, ku bijyanye n’umutekano, akaba umuyobozi mukuru wa Polisi ndetse na Jandarumori bakoreraga muri Komini. [Itegeko rigenga ubutegetsi bwa Komini ryo kuwa 23/11/1963]. Ibi byanashimangiwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, mu rubanza rwa AKAYESU Jean Paul, 2/9/1998, [ICTR, Le Procureur contre Jean-Paul Akayesu, Affaire No ICTR-96-4-5, par. 61-62].
Ni muri ubwo bubasha ba Burugumesitiri Ngenzi na Barahira basimburanwe ku buyobozi bwa Komini Kabarongo, batanze amabwiriza yo gukora Jenoside kandi abaturage bakayunahiriza.

Ikindi ni uko umwanzuro w’urubanza rwa Ngenzi na Barahira rwaciwe n’urukiko rwo mu gihugu cy’Ubufaransa, uje wiyongera ku zindi manza za Jenoside yakorewe Abatutsi, zaciwe n’ibihugu by’amahanga zigera kuri 22 zabereye mu bihugu nk’Ubufaransa, Suwedi, Ububiligi, Ubwongereza, Noruveji na Canada, n’Ubudage. Hari n’aboherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda bagera kuri 18: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Uganda, Ubuholandi, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Urwanda, Norveji n’Ubudage.

Ibyo byerekana ko hari ibihugu bigenda byubahiriza Amasezerano Mpuzamahanga yo Gukumira no Guhana ibyaha bya Jenoside kandi ko ari ibyo kwishimirwa.
Nyamara n’ubwo CNLG ishima iyo ntambwe igenda iterwa mu butabera mpuzamahanga mu guhana abakoze Jenoside hari byinshi byo kunenga.

Muri urwo rwego, CNLG ntiyemeranya n’icyemezo cyo kuwa 21/6/2018 u Bufaransa bwafashe cyo guhagarika gukurikirana mu butabera Padiri Wenceslas Munyeshyaka, kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi ibyaha byibasira inyokomuntu nk’ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gushimuta Abatutsi byakurikiwe no kubica, haba kuri Kiliziya ya Sainte Famille yayoboraga, mu kigo cya Saint Paul no mu nkengeero zacyo.

CNLG iributsa kandi ko hari Abanyarwanda [42] batorotse ubutabera bidegembya mu Bufaransa, badafatwa kandi bakurikiranweho ibyaha bya Jenoside:
Dr Sosthène MUNYEMANA,ikirego cyantnzwe tariki ya le 18/10/1995 ; Laurent BUCYIBARUTA , ikirego cyatanzwe tariki ya 6/10/2000, 9/5/2017 ; Laurent SERUBUGA, ikirego cyatanzwe tariki ya 6/10/2000, 9/5/2017; Agathe KANZIGA HABYARIMANA, ikirego cyatanzwe tariki ya 3/2/2007; Dr Eugène RWAMUCYO, ikirego cyatanzwe tariki ya15/4/2007; Marcel BIVUGABAGABO, ikirego cyatanzwe mu Kwakira 2008; Pierre TEGERA, ikirego cyatanzwe 7/5/2009, ubutabera bufata umwanzuro wo kutamukurikirana mu Kuboza 2016; Dr Charles TWAGIRA, ikirego cyatanzwe tariki ya 30/11/2009; Hyacinthe Rafiki NSENGIYUMVA, ikirego cyatanzwe tariki ya le 6/1/2012 ; Claude MUHAYIMANA, ikirego cyatanzwe tariki ya 3/6/2013 ; Félicien BALIGIRA, ikirego cyatanzwe tariki ya 22/5/2014.

CNLG isanga ugereranije n’igihe ikirego cyatangiwe, ubutabera bw’Ubufaransa bwatinze gukurikirana abakekwaho icyaha cya Jenoside, ndetse kuri bose, bwafashe icyemezo ku mpamvu za politiki cyo kutagira uwo bwohereza mu Rwanda, kandi Urwanda rutarahwemye kubisaba.
Hari kandi n’umubare w’abantu 914 bakekwaho Jenoside, nyamara bakaba badafatwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera.Umubare munini w’abatorotse ubutabera kubera icyaha cya Jenoside bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [254], Ubugande [226], no ku mugabane w’uburayi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Australie, na Nouvelle Zélande.

CNLG iboneyeho kongera gusaba ibihugu byose u Rwanda rwoherejemo izo impapuro zo gufata no guta muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko zakwitabwaho, abo bakekwaho Jenoside bagafatwa, bagacibwa imanza n’ibihugu bahungiyemo cyangwa se bakoherezwa mu Rwanda nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.

Ntakiritimana Deus