Kinigi: Abatwaza ba mukerarugendo baratangaza ko batazatatira igihango bafitanye na FPR (Video)

Abatwaza ba mukerarugendo ( porters) muri pariki y’ibirunga baratangaza ko bazakomera ku Muryango FPR Inkotanyi bakabigaragaza mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri uyu mwaka.

N’ubwo bari ba rushimusi abandi ari abahigi bahohoteraga inyamaswa, aba bagabo n’abagore bavuga ko basanga barashyizwe igorora babumbirwa muri koperative bise Porters club, yatangiye mu 2000 ikaba igizwe n’abanyamuryango 306.

Umunyamabanga w’iyi koperative akaba n’umugenzuzi Mupenzi Valens ati ” Urumva bashoboraga kuduhanira ko twahigaga inyamaswa, ariko  FPR nka moteri ya Guverinoma yatoye amategeko arengera ibidukikije natwe batubumbira muri koperative badutera inkunga.”

Akomeza avuga ko batewe inkunga z’amafaranga , amahugurwa n’ibindi bitandukanye byatumye biteza imbere.

Ati ” Yaduhaye umutekano turakora twiteza imbere, dukorana na ba mukerarugendo tukinjiza amafaranga, baduha ijanisha ry’ayinjiye mu bukerarugendo (revenue sharing),  baduhaye imashini za miliyoni 6, batubumbira hamwe, dufite inzu zacu bwite dukodeshesha n’izituwemo n’abantu. Ibyo byose tubikesha FPR Inkotanyi ni yo tuzatora muri aya matora ateganyijwe.”

Yemeza ko biteje imbere mu buryo bugaragara, dore ko hari abafite inzu, moto, imirima n’ibindi.

Ku bijyanye no kwinjiza amafaranga ngo usanga uwinjiza amafaranga make ari ibihumbi 30 mu cyumweru. Muri rusange ngo usanga utwaje ba mukerarugendo ahabwa amadolari 10 yenda kuba ibihumbi 10 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ibyo bagezeho byose babikesha igihango bafitanye na FPR yabohoye igihugu, igateza imbere Abanyarwanda itarobanuye.

Ibi babitangaje ku Cyumweru tariki ya 19 Kanama 2018, ubwo Umuryango FPR Inkotanyi wiyamamarizaga mu Murenge wa Kinigi, ahari abayoboke baruta abandi mu mirenge yose yiyamamarijemo muri aka karere.

Niyobyimana Jaqueline ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umuryango FRP Inkotanyi muri aka karere muri aya matora y’abadepite, avuga ko muri manda ishize FPR yatoye amategeko meza arimo n’iryo kurengera ibidukikije ariko ntiryaheza abari basanzwe bungukira mu kutabibungabunga barimo n’abari abahigi babibuzaga uburenganzira bwabyo.

Abasaga ibihumbi 11 bari bitabiriye iki gikorwa

Akomeza avuga ko FPR izakomeza guharanira imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo ishyiraho amategeko abaganisha muri icyo cyerekezo, yiyongera ku yatowe mu bihe byashize yabateje imbere.

Abanyamuryango ba FPR mu karere ka Musanze

Mu bizakorwa muri urwo rwego, muri uyu murenge wa Kinigi hazubakwa umudugudu w’icyitegererezo utahabaga, uzatuzwamo abatishoboye n’abatuye mu manegeka. Hazubakwa ishuri rigezweho ry’imyuga rizubakwa Kampanga. Abubaka hoteli muri aka gace kandi bazakomeza koroherezwa.

Hazubakwa kandi ikigo cya Karisoke gikora ubushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima muri pariki y’ibirunga. Iki kigo gitanga akazi kinafasha abaturage kubana neza n’inyamaswa zo muri pariki nta kibangamiye ikindi.

Bimwe mu byakozwe birimo kubaka inzu yo gutuburiramo ibirayi

Abahinzi b’ibirayi muri aka gace ka Kinigu ngo bazafashwa guhabwa imbuto nziza y’ibirayi kuko ngo ubushakashatsi  ku bihingwa bukomeje.

Ntakirutimana Deus