Kigali: RIB iri gushakisha abajura bibye bakanakubita umugore bikomeye(Videwo)

Urwego rw’Igihugu rushunzwe ubugenzacyaha rwatangaje ko ruri gushakisha abagabo babiri bagaragaye bakubita mu buryo bukabije umubyeyi w’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’uru rwego Madamu Umuhoza Marie Michelle yatangarije The Source Post ko batangiye iperereza.

Ati” Twarabimenye, iperereza riri gukorwa ngo bashakishwe bakurikiranwe.

Nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe, uyu mugore ajya ahantu asa n’uhunga abantu babiri b’igitsina gabo, umwe akamufata(amuniga), undi akamwambura ibyo yari afite ari nako amukubita cyane yibanda mu nda.

Abantu bamwe baketse ko bashakaga kumuvanamo inda kuko yagaragaraga nk’utwite ariko umunyamakuru Byansi Baker ukora inkuru zicukumbuye yasubije kuri twitter ko atari atwite ahubwo yari amaze amezi 10 abyaye.

Uyu mukobwa biravugwa ko ari uw’i Nyabisindu mu Mujyi wa Kigali yavutse mu 1989. Bivugwa ko ibi byabereye Remera Kisimenti ahari ububiko bw’uwitwa Rukara.

Turacyagerageza kubaza RIB ibijyanye n’iki kibazo nuko kiri gukurikiranwa.

Reba videwo hano

https://youtu.be/6NSTvTclUCA

Byansi yabivuzeho atya:

Ntakirutimana Deus.