Karongi: Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kudatezuka gukora siporo kuko ari ubuzima

Abatuye imirenge yose y’Akarere ka Karongi, bitabiriye ku bwinshi siporo rusange yiswe Siporo ni ubuzima, abagore twagiye, aho basobanuriwe akamaro ko kuyikora, ubuyobozi bw’Akarere bubasaba kudatezuka kuyikora.

Mu busitani bunini buri imbere y’isoko rya Bwishyura, mu Murenge wa Bwishyura, ku nzu y’urubyiruko, mu Murenge wa Rubengera, muri santeri ya Rugabano, ni hamwe mu hari abantu benshi bitabiriye siporo yari yiganjemo ab’igitsina gore.

Akamaro k’iyo siporo kagarutsweho n’Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibuye Dr Ayingeneye Violette Yabwiye abitabiriye siporo ko kuyikora ari ubuzima. Ati “Murabona uko ngana, n’ubwo ndi munini ariko ndakomeye kubera siporo.Ubu amagufa yanjye arakomeye, namwe rero ndabashishikariza kujya mukora siporo kuko uretse no kugorora ingingo bituma n’umuntu atekerza neza umubiri ugakora neza, akagira ubuzima bwiza.”

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibuye

Yasabye kandi abayirabiriye kwipimisha indwara zitandura kuko bituma umuntu amenya uko ahagaze yasanga arwaye bigatuma ashobora gukurikiranwa n’abaganga yaba ari muzima akagirwa inama y’uko ashobora kwitwara kugirango atazandura.

Nyuma yo kuganirizwa ku kamaro ka siporo, Umuyobozi w’akarere ka Karongi Madamu Mukase Valentine yashimiye abayitabiriye, abasaba kuyigira umuco kuko nk’uko insanganyamatsiko ibivuga siporo ari ubuzima.

Yibukije ko kugirango umuntu agire ubuzima bwiza, siporo ibigiramo uruhare runini. Ati “Siporo ituma umuntu atarwara akagira amagara mazima.”

Yashimiye abana bato bitabiriye siporo asaba ababyeyi kuyibashishikariza kugirango bazakure bafite ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere Madamu MUKASE Valentine yisuzumisha indwara zitandura

Uyu Muyobozi kandi yashimiye Umukuru w’igihugu wahaye umugore ijambo, ubu akaba afatanya na musaza we cyangwa umugabo we guteza imbere igihugu; umugore ntabeho ategeye amaboko umugabo mu bijyanye n’imibereho n’ibyo ashaka.

Ati ” Uyu munsi twakoze siporo yahariwe abagore kuko mu myaka 30 umugore yahawe ijambo tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame. Ubu abagore ntibagitega amashyi abagabo babo basigaye bafatanya mu guteza imbere urugo rwabo.Bamwe baracuruza bafite amahoteri bafite inganda n’ibindi.”

Madamu MUKASE Valentine, umuyobozi w’Akarere ka Karongi

Yasabye abaturage kuzitabira amatora, bagatora abakomeza kubateza imbere, b’ingirakamaro baharanira imibereho yabo myiza. Yibukije kandi kwishyura Mituweli na Ejo Heza.

Bamwe mu bitabiriye siporo barimo Uwimana Pauline ufite imyaka 76 y’amavuko bavuga imyato siporo.

Uwimana ati “Kuba ngejeje iki gihe nkiriho, siporo yabigizemo uruhare rukomeye. Hari abo twabyirukanye bishwe n’ indwara ziterwa no kudakora siporo, hari abagendera ku kabando, ari njyewe murabona ko ngikomeye; ndi injege. Nadagira inama abakiri bato kwitabira siporo kugirango bazakure neza bazarenze imyaka nkiyo mfite ubu.”

Pasiteri Jean Berkmans, umufatanyabikorwa w’Akarere ka Karongi binyuze mu muryango GHH ufite ishuri ryitwa Rays Of Hope witabiriye iyo siporo ari kumwe n’abangavu babyaye imburagihe afasha, avuga ko azi neza akamaro ka siporo, adashobora gusiba n’umunsi n’umwe bityo ngo yazanye n’abo bangavu nabo ngo birebere akamaro ka siporo, bikabafasha kutigunga ngo baheranwe n’ibibazo bahuye nabyo.

Amwe mu mafoto

Perezida w’Inama Njyanama yisuzumisha indwara zitandura
Abagore banezerewe kubera siporo bateguriwe
Umuyobozi w’Akarere bamupima uko ibiro bye bijyana n’uburebure
Abakoreye siporo mu murenge wa Rubengera bari benshi

   

Gashonga Jean Claude