Karongi: Ubwoba bwa COVID-19 kubera ubucucike mu mashuri ataruzuriye igihe

Mu mashuri atandukanye yo mu karere ka Karongi hari aharangwa ubucucike nyamara bwagombaga kuba bwakemutse mu ihe ibyumba by’amashuri byahubatswe byari kuba byararangiriye igihe, bityo bugatera ababyeyi n’abana impungenge ko bwatiza umurindi kwanduzanya COVID-19.

Mu gihe icyiciro cy’amashuri abanza cyo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu ndetse n’icy’incuke cyari cyasigaye kitarajya ku ishuri kubera icyorezo cya coronavirus kuri uyu mbere tariki 18 Mutarama 2021 cyatangiye. Radio Isangano dukesha amakuru kuri ibi byumba igaragaza ko hirya no hino mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Karongi hakiri ibyumba by’amashuri bishya bitaruzura mu gihe byari biteganijwe ko bizuzura muri Nzeri 2020. Ibi byumba byari gufasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na The Source Post bavuga ko bafite impungenge ko ubucucike bugaragara muri ayo mashuri butuma abana babo begerana, bityo haba hari uwanduye COVID-19 akaba yakwanduza abandi, nyamara bishobora kwirindwa mu gihe nta bucucike bwaba buhari. Izo mpungenge kandi zifite abanyeshuri usanga bicarana ku ntebe ari batatu cyangwa bane, mu gihe byibura bagombaga kwicarana ari babiri ku ntebe, mu rwego rwo guhana intera.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike hari bimwe mu byumba abanyeshuri bari kwigiramo nubwo bitaruzura, urugero ni mu ishuri ry’isumbuye rya Bubazi mu murenge wa Rubengera.

Ndahimana Samuel,umuyobozi w’iki kigo avuga ko kuba bitaruzura  byatewe n’imbogamizi bahuye nazo.

Ati “nibyo koko dufite ibyumba by’amashuri bitaruzura nk’uko mubibona,bikaba byaratewe n’uko hari ibikoresho byabuze amashuri ageze hagati yubakwa bituma bidindira,kuri ubu rero ibikoresho byarabonetse imirimo irarimbanyije kuburyo mu minsi mike bizaba byuzuye”.

Ndahimana akomeza avuga ko nubwo bitaruzura ariko hari ibyo abana batangiye kwigiramo bisigaje gufungwa mu rwego rwo kwirinda ubucucike nubwo bigoye kuko iyo imvura iguye biba ikibazo kubera amashuhwezi yinjira mu ishuri.

Hitumukiza Robert, umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Karongi avuga ko ibyumba by’amashuri bishya byenda kuzura byadindijwe n’ibura rya bimwe mu bikoresho byari bikenewe.

Ati “ubu amashuri ari kubakwa ageze ku kigero cya 80% kuba aturuzuriye igihe byatewe n’ibura ry’ibikoresho ariko byamaze kuboneka kuburyo amashuri azuzura bidatinze abana bakayigiramo”.

Mu cyumweru gishize mu kiganiro n’abanyamakuru minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagize icyo avuga kuri ibi byumba by’amashuri bitaruzura bigaraga hirya no mu gihugu.

Yagize ati “nibyo koko twari twavuze ko amashuri yagombaga kuba yaruzuye mu mpera z’ukwezi kwa cumi n’abiri 2020, ariko twaje kugira ikibazo cy’ibikoresho twatumije hanze bitinda kutugeraho kubera iki cyorezo cya coronavirus,ubu rero byarabontse tukaba twizera ko bizuzura vuba bigakemura ikibazo cy’ubucucike bwabonekakaga hirya no hino mu bigo binyuranye mu gihugu”.

Mu karere ka Karongi hari kubakwa ibyumba by’amashuri bishya 734 ibyinshi biri mu mirimo yanyuma yo kubyubaka,bikaba bije gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri bukigaraga mu bigo by’amashuri bitari bike.

 

 MC