November 7, 2024

Karongi: Ubuyobozi bwa EPR bwijeje kuzafatanya n’Akarere mu gushyira umuturage ku isonga

Ubuyobozi bw’itorero ry’Abapuresibiteriyeni mu Rwanda (Eglise Presbyterienne au Rwanda) ririzaza ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi gukomeza ubufatanye mu kwita mu kuzamura imibereho y’abo bashinzwe, mu cyerekezo cyo gushyira umuturage ku isonga.

Byatangajwe na Perezida w’iri torero ku rwego rw’igihugu Pasteur Bataringaya Pascal, kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, ubwo itorero rya EPR mu Rwanda ryimikaga ku mugaragaro umushumba wa Presbytery ya Rubengera, Pasteur Musabyimana Vincent n’umwungirije Pasteur Kaneza Theogene.

Aba bashumba bombi batorewe mu inteko rusange ya EPR yateranye tariki ya 6 kugeza ku 9 Kanama 2024.

Pasteur Bataringaya Pascal yavuze ko itorwa ry’abo bayobozi ari ugushyigikira imiyoborere myiza y’itorero n’igihugu muri rusange.

Avuga ko batazahwema gufatanya n’ubuyobozi bw’aka Karere ndetse na Leta muri rusange mu kwita ku baturage.

Ati:

Tuzakomeza gufatanya na leta mu guteza imbere umuturage, dukora ibikorwa byiza byo gufasha abakristo gukora ibibateza imbere, duharanira ko itorero ribaho neza n’Igihugu kikagira abaturage babayeho neza batarangwa n’ubukene.”

Ku ruhande rw’abahawe inshingano, abibutsa kurangwa n’ubwitange bugamije imibereho myiza y’abo baturage.

Ati:

Ni umurimo utoroshye usaba kwitanga ubwenge n’ubushishozi ndetse no kwicisha bugufi.Turabasaba gukora ibishoboka byose mu guteza imbere abagize itorero, mubatoza gusenga ariko bakitabira no gukora ibibateza imbere mu miryango yabo kuko gusenga gusa udakora ntacyo byakugezaho.”

Ashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ikagoboka abicwaga n’Abanyarwanda bose muri rusange n’ubumwe bwabo, igasenya amacakubiri yari yatewe n’ubuyobozi bubi bwariho. Bityo agahamya ko nabo bazakomeza kugendera muri uwo murongo mwiza.

Ibirori byabanjirijwe n’umutambagiro

Mu ijambo rye umuyobozi wa Presbytery ya Rubengera Pasteur Musabyimana Vincent yashimiye itorero ikizere ryamugiriye, avuga ko atazagitatira kandi ko azakorana imbaraga ze zose mu guteza imbere itorero n’abakristo baryo.

Ati:

Tuzafatanya na Leta muri gahunda zinyuranye zo guteza imbere umuturage kuko umukristo mwiza aba umuturage mwiza w’intangarugero.”

Yungamo ko bazakomeza kwita ku byiciro bitandukanye by’abaturage.

Ati:

Tuzita cyane ku bafite ubumuga n’abageze mu zabukuru duharanira ko bagira imibereho myiza.Tuzakomeza gufasha abana babyariye iwabo tubigisha imyuga inyuranye kugirango bashobore kwibeshaho kandi bakigarurira icyizere cyo kubaho. Ikindi ni ugushishikariza abaturage bacu gukorana n’ibigo by’imari bakabibitsamo bakaka n’inguzanyo zo kubateza imbere mu rwego rwo kubaremera ikizere cyo kubaho neza, kuko ntidushobora kubaka ubugingo gusa tutubatse n’umubiri.”

 

Abayobozi ba Leta na EPR

Akomeza avuga ko azashyira imbere ubumwe bw’abagize itorero n’abanyarwanda muri rusange kugirango batahirize umugozi umwe wo guteza imbere igihugu nta macakubiri akirangwamo.

Ku ruhande rw’Akarere ka Karongi, Umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza Umuhoza Pascasie yashimye itorero rya EPR kubera uruhare rigira mu iterambere ry’abaturage, asaba ko iyo mikoranire igamije kuzamura umuturage mu kugira imibereho myiza yagumaho.

Agira ati:

Mufasha Leta muri byinshi haba mu burezi n’imibereho myiza y’abaturage. By’uwihariko mu Karere ka Karongi muhafite ibikorwa by’intangarugero bigaragarira buri wese. Hari amashuri abanza n’ayisumbuye aha aburere abana bacu haba mu buzima bisanzwe bigishwa kubana neza ndetse ni kwiyungura ubumenyi bubateza imbere.”

Yagaragaje akamaro k’ibitaro n’ibigo nderabuzima by’iri torero bifasha abaturage kubona ubuvuzi hafi bitabagoye,ibyo byose bigatuma haba imikoranire myiza hagati itorero na leta.

Abayobozi ba EPR bijeje Leta ubufatanya mu kwita ku baturage

Arishimira kandi gufasha Akarere kubungabunga umuryango nyarwanda kugirango abantu babane mu mahoro.

Ati:

Turabizi uburyo mufasha imiryango ibanye mu makimbirane mukayunga ikabana neza, gahunda mufite yo gufasha abana babyariye iwabo turayizi kandi dushima n’umusaruro itanga. Iyo mikorere n’imikoranire hagati ya leta na EPR turaharanira ko yakomeza bityo bikadufasha gukomeza guteza imbere abaturage bacu bakagira imibereho myiza n’iterambere mu muryango.”

Korali y’Ababaikira bo muri EPR
Bamwe mu bapasiteri ba EPR
Abayobozi bo muri EPR
Abayobozi ku rwego rwa Leta bari mu birori

 

Gashonga Jean Claude