Karongi-Rutsiro: Imirindankuba y’amatara yo ku muhanda yibwe ataratangira gucanwa

Abaturage bo mu turere twa Karongi na Rutsiro baturiye umuhanda w’umukandara w’ikiyaga cya Kivu (Kivu Belt),baravuga ko bahangayikishijwe n’abangiza ibikorwa remezo birimo amapoto yo ku muhanda biba imirindankuba iyariho ataranaka.

Iyo uva mu murenge wa Rubengera ho mu karere ka Karongi ku muhanda wa Kaburimo werekeza mu karere ka Rutsiro,ubona amatara yo ku muhanda mashya, amenshi muri yo  yaratangiye gucibwa imirindankuba  ataraka ibintu abaturage  bavuga ko  ari bibi ku iterambere ryabo nkuko Radio Isangano dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Uwitwa hakizimana ati “Twese natwe biratubabaje kubona tugezwaho iterambere ariko abagizi ba nabi bakaryangiza,urabona nawe kuva hariya ku Gitikinini kugera kuri Muregeya imirindankuba yashizeho bayiba isigaye niyo micye”.

Ntakirutineza we ati “abo ni abanzi b’igihugu rwose niko nabita urabona ko ibi bishobora kutugiraho ingaruka ntiducanirwe aya matara cyangwa n’imvura yagwa inkuba zikaba zatwanura”.

Ayinkamiye Emerence, umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko iki kibazo bakizi, bityo bakaba hari icyo bateganya gukora.

Ati” nibyo koko natwe twarabimenye ko iyo mirindankuba yibwe icyo tugiye gukora  ni ukureba uburyo yashyirwaho ku buryo burambye aho idashobora kwibwa cyangwa ngo abana bayangize, tuzayishyira imbere aho itagaragara hanze, ikindi ni uko tugiye gukomeza gukaza umutekano dusaba n’abaturage kujya bagenzura abayangiza bakabatumenyesha”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko ntacyo bwavuga kuri iki kibazo kuko amatara butarayashyikirizwa, akiri mu maboko ya RTDA.

Radio Isangano yavuganye n’umuyobozi wa RTDA avuga ko agiye kuyishakira ushinzwe iki gikorwa ikabahuza ariko mu gihe cy’iminsi  ine tumushaka ntiyaduhuje n’uwo muntu ndetse n’ubutumwa bugufi yandikiwe ntiyabusubije na telefoni ntiyayitabye kugeza iyi nkuru ikozwe .

Ku ruhande rw’akarere ka Karongi amapoto yibweho imirinda nkuba ni 58 kuri 93 ishinze kuva ahitwa ku Gitikinini kugera ku rugabano rwako n’akarere ka Rutsiro,mugihe ako karere ko hibwe imirindankuba ku mapoto 171 kuri 205 uvuye ku rugabano rwako n’akarere ka Karongi kugera ku mugezi wa Kiruri.