Karongi: Ishuri Etoile ryashimiwe gutsindisha 100 ku ijana ku nshuro ya yikurikiranya ya 12

Ishuri ribanza rya Etoile Rubengera riherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi rimaze inshuro 12 ryikurikiranya ritsinda ku kigero cya 100 ku ijana, ni intambwe ishimishije ryashimiwe na Madamu Dusingize Donatha, Perezida w’Inama Njyanama y’aka Karere akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Impuhwe washize ishuri Etoile Rubengera.

Hari mu gikorwa cyo gushimira abarangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza muri iki kigo, igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2024.

Dusingize yashimye ababyeyi baharerera, uburyo nagira uruhare mu gufasha abana babo mu myigire ntibabiharire abarimu gusa.

Madamu Dusinzire Donatha

Ati” Ubu ni inshuro ya 12 iki kigo gitsindisha abana bahiga ku kigero cya 100%.Ibi ni ibigaragaza ubufatanye buri hagati y’ababyeyi n’abarerezi babarerera abana.Ubwo bufatanye butabayeho ibi ntibyashoboka.Mboneyeho no gusaba abandi babyeyi bo mu karere ka Karongi kugera ikirenge mu cyanyu kugirango imitsindire igaragara kuri iki kigo ijye igaragara n’ahandi maze akarere kazamukire rimwe.”

Yashimye n’abarezi agira ati “Barezi namwe muri abo gushimirwa cyane, kubera uruhare mugira bikabyara umusaruro nk’uyu.”

Yungamo ati “Ababyeyi babazanira abana bakiri bato bakabasiga barira ariko nyuma y’igihe gito mukabamenyereza akaba ariyo mpamvu bibyara umusaruro nk’uyu nguyu.

Kugirango iyi mitsindire igerweho biterwa n’ubufatanye buranga abafatanyabikorwa baryo nkuko byemezwa n’umuyobozi waryo Uwizeye Seth.

Ati “Nk’ubu abana bose 51 barangije mu mwaka wa gatandatu bose baratsinze. 39 bose buzuza ku inota fatizo; 30 kuri 30. Uwagize amanota make ugereranyije n’abandi yagize 25 kandi na we yatsindiye kwiga mu mashuri yisumbuye.Ibanga rero dukoresha ni ugukora cyane dufatanya n’ababyeyi. Abarezi nabo bafatwa neza cyane bagakorana umurava baharanira kudasubira inyuma.

Abanyeshuri barangije muri Etoile Rubengera barishimira kubageza ku rwego rushimishije rw’imyigire

Iyo mitsindire ishimisha ababyeyi baharerera nkuko byemezwa na Dusabimana Chantal, umubyeyi ufite umwana warangije muri Etoile.

Agira ati “Biradushimishije nk’ababyeyi kuba abana bacu baratsinze neza.Turashima abarezi babaye hafi abana bacu bakaba barabonye umusaruro mwiza. Abana bacu nabo turabashima kumava inama twabahaga mu gukurikira amasomo ntibacike intege.Tuzakomeza kubaba hafi naho bagiye gukomereza amasomo bazahitware neza.

Mutuyeyezu Bon Fils ni umwe mu bana batsinze neza kuri iki kigo, akaba yaragize n’amahirwe yo kurobanurwa mu bazakora ikizamini cyo kuzajya kwiga mu ishuli rya Intare School ryuzuye mu Bugesera.

Ati” Byarashimishije cyane naratsinze banyohereza kwiga muri GS Officiel de Butare.Intare School nayo yahise impamagara kuzakora ikizamini cyo kuzajya kuhiga kandi nizeye kuzagitsinda. Ndashimira ababyeyi banjye n’abarezi bambaye hafi nkaba ngeze kuri uru rwego.”

Ishuri Etoile Rubengera ryigamo abana bo mu cyiciro cy’inshuke n’amashuri abanza.

Amwe mu mafoto

Umwe mu babyeyi yakira ishimwe ry’umwana we
Abaharangije bashimiwe
Akanyamuneza kari kose
Mu birori, abana basusurukanye n’abarezi n’ababyeyi babo

Gashonga Jean Claude