Karongi: Dr Frank Habineza, Umukandida wa Green Party yagaragaje imigabo n’imigambi ye

Kandida Perezida Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda yagaragarije abatuye Akarere ka Karongi, imigabo n’imigambi ye.

Dr Habineza, wiyamamarije muri aka Karere tariki 3 Nyakanga 2024, mu mujyi wa Rubengera, ari kumwe n’abakandida Depite b’iri shyaka, ritavuga rumwe na Leta. Yabwiye abaturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye ko agiye gukuraho ibigo binyuzwamo abantu by’igihe gito baba bafite ibyaha binyuranye.

Ati “Nimuramuka mungiriye icyizere mukantora nzahita nkuraho ibigo by’inzererezi (transit center) aho biri hose mu gihugu, kuko bitwara amafaranga y’ubusa kandi ababirimo nta musaruro batanga.”

Habineza yungamo ko hari ubundi buryo bwakwifashishwa mu kugorora ababijyanwamo.

Ati “Ahubwo harebwa uburyo abantu bakwigishwa bakava mu bikorwa bibi ahubwo bakajya bagororerwa mu muryango kandi byashoboka.”

Mu bindi azakora, ngo azashyiraho ikigega kigamije gufasha abantu bafunzwe bikaza kugaragara ko bafunzwe igihe kirekire bikarangira babaye abere.”

Kuri we asanga icy’ibanze atari ugufunga kuko haba harimo gutakaza imbaraga ndetse n’amafaranga akoreshwa mu gutunga abari mu magororero.

Mu bindi Dr Habineza agenda asezeranya abaturage, harimo gufasha abafite mituweli bagabwa imiti ikwiye muri farumazi z’amavuriro ya leta bivurijeho, batagiye kuyigura muri farumasi zigenga nkuko ngo bikorwa ubu ugasnaga bigora abaturage; badafite ubushobozi. Serivisi z’ubuvuzi zizarushaho gutera imbere, kuzamura imishahara y’abarimu ba kaminuza, kongera imihanda ndetse n’imodoka zikagera mu byaro, kongera amazi n’amashanyarazi n’igishoro ku baturage ndetse no kubagabanyiriza umusoro.

G. JC