Karongi: Abakoze muri VUP baratabaza

Abaturage bakora muri gahunda ya VUP mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, baravuga ko bamaze igihe badahembwa amafaranga bakoreye aho bari gukora umuhanda,bikaba byarabagizeho ingaruka zirimo ko bamwe muri bo abana babo babuze uko basubira ku ishuri.

Ubwo Radio Isangano dukesha iyi nkuru yageraga aho abo baturage bari gukora umuhanda kuri uyu wa gatatu tariki 17 Mutarama 2020,bayisanganije ikibazo cyo kudahembwa bikaba byarabagizeho ingaruka zinyuranye.

Aba baturage bifuje ko amazina yabo adatangazwa bavuga ko iki kibazo kibarenze kubera batari bahembwa ko kuva mu kwezi kwa 10 umwaka ushize.

Umwe agira ati”Kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize ntiturahembwa kandi bari baratubwiye ko ingengo y’imari niboneka bazahita baduhemba,ubu mfite abana b’abanyeshuri bakicaye mu rugo nabuze ibikoresho byatuma basubira kwiga kuko nari ntegereje amafaranga nakoreye aha ngo mbigure none birangiye abana banjye bakicaye aho”.

Undi nawe ati”Nari nitungiwe n’ibumba mbumba inkono,aka kazi kaje ndabireka none dore mbuze byose,nkiyo nkomeza nkibumbira inkono simba ndikwicwa n’ubukene bigeze aha,inzara mu rugo iranuma kandi sinjye njyenyine n’aba bagenzi banjye turi kumwe hano niko bimeze”.

Aba baturage ariko baremwa agatima ko bashobora kuba bagiye kubona amafaranga yabo nkuko byemezwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura Ayabagabo Faustin.

Agira ati “Nibyo koko ibyo abo baturage bavuga ni ukuri ntibarahembwa kubera ko twabanje gutegereza ko amafaranga aboneka,Loda niyo yagombaga gutanga amafaranga ikayageza ku karere natwe bakayatugezaho, gutinda byatewe n’uko ingengo y’imari yatinze kuboneka ariko ubu ikibazo cyarakemutse amafaranga yarabonetse ndetse guhera uyu munsi twatangiye kuyashyira ku makonti y’abo baturage kuri Sacco ku buryo batangira guhembwa kandi twari twabibamenyesheje mu nteko z’abaturage”.

Nubwo uyu muyobozi avuga ko bari guhemba aba baturage ku wa gatanu w’iki cyumweru kirangiye, kugeza ubwo iyi nkuru itangajwe bari batarahembwa.

Uku gutinda guhembwa byagize ingaruka ku idindira ry’uyu muhanda bari gukora kuko hari bamwe bahisemo kureka akazi bituma hasigara hakora bake.

MD