Karidinali Kambanda yasabye amadini n’amatorero gufasha abarwariye Covid19 mu ngo

Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Karidinali Kambanda n’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere-RGB barasaba imiryango itari iya leta, amadini n’amatorero kongera uruhare rwabo muri iki gihe bafasha abatishoboye kuri ubu barwariye Covid19 mu ngo zabo.

 

Bemeza ko izo nzego zombi zifite uruhare rukomeye mu gufatanya na leta mu guhangana na covid19.

Mu gihe imibare y’abandura icyorezo cya Covid19 ikomeza kwiyongera umunsi ku wundi nkuko RBA yabitangaje.

Bamwe mu baturage b’ingeri zitandukanye bemeza ko n’ubwo hari aho imiryango itari iya leta, amadini n’amatorero afasha mu kurwanya covid19, ariko urahare rwayo rwagakwiriye kwiyongera mu gufatanya na leta mu kuyirwanya  ari nako bafasha abatishoboye muri iki gihe.

Nikuze Jacqueline utuye mu karere ka Gasabo yagize ati  ”Ni uko bakongeramo imbaraga no mu byo bigisha bakajya bigishamo iki cyorezo uburyo bakirinda, n’amabwiriza yo kucyirinda kugirango byongerere imbaraga n’abasigaye,  kuko abaje batanga ubutumwa kubasigaye.”

Nshimiyimana Emmanuel we yagize ati”Icyambere ni ukubaha ibyo kurya kuko nibyo biba bikenewe mbere y’ibindi, n’abadafite ubwisungane mu kwivuza bakabafasha.”

Yaba abafite amatorero ndetse n’urugaga rw’abikorera PSF, bemeza ko nabo bakomeje kugira uruhare mu guhangana na Covid19 nubwo rukenewe nkongerwa n’abagize iyo miryango muri iki gihe covid19 ikomeza gufata indi ntera.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB DR Usta Kaitesi yagize ati ”Urwo ruhare rwaragaragaye mu gutangira ariko umuntu yavuga ko ari ngombwa ko rwiyongera, uyu munsi turasaba imiryango itari iya leta n’ishingiye kumyemerere kwegera abanyarwanda bakorera kandi bakorana icya kugirango batagira icyo babura kandi basanzwe muri iyo miryango.”

“Ikindi kugirango bahabwe ibyiringiro byo gukira ngo badaheranwa n’uburwayi, gukangurira abaturage kwirinda no kurinda mugenzi wawe bibe inshingano ya buri, ibi birasaba ubufatanye bukomeye cyane kuko urugamba rw’iki cyorezo ni urwa twese.”

Karidinali Kambanda we yagize ati  ”Ibyo umuntu akora byose abikora kubera ko afite ubuzima, iyo mpano y’Imana tugomba kuyubaha no kuyirengera, ni muri urwo rwego ku ruhande rwacu dufasha abantu kumva agaciro k’ubuzima n’ububi bw’iki cyorezo dufatanya n’ubuyobozi bwa leta n’abarezi kugirango abantu bubahirize ingamba zidufasha kwirinda, dushishikariza abantu kumva ko ari inshingano za buri wese kubaha ubuzima bwe n’ubwundi.”

“Kwirinda kwandura no kwanduza abandi ngo bitadukururira urupfu, abantu icyo bafite bagisangire ntihagire udupfana.”

Imibare ya Misiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Gatatu igaraga abantu 15,397 aribo bakirwaye covid19, kandi abenshi muri bo barwariye mu ngo zabo harimo n’abatishoboye, ku ijanisha ry’abandura bangana na 13.6% n’abantu 491 covid19 imaze guhitana.