Kamonyi: Uko umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo wagenze

Abatuye mu mirenge ya Rugarika na Runda mu karere ka Kamonyi baravuga ko bagiye gukora uko bashoboye bakubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo COVID-19 by’umwihariko gahunda ya Guma mu rugo.

Inama y’abaminisitiri yateranye tariki 14 yatangaje umwanzuro wa gahunda ya guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani ahavugwa ubwandu buri hejuru bwa COVID-19.

Mu rwego rwo kureba uko iyi gahunda yubahirizwa muri utwo turere, ahagana saa Mbiri n’igice za mugitondo, umunyamakuru wa Thesourcepost.com yakurikiranye uko iyi gahunda yubahirizwa mu karere ka Kamonyi mu mirenge ya Rugarika na Runda ahari santere ya Nkoto ubusanzwe ikunda kubaho abantu benshi. Iyo mirenge kandi iri muri itatu y’aka karere, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko ariyo irimo abantu benshi banduye COVID-19, indwara iri kwihinduranya muri iyi minsi nkuko byemezwa n’inzego z’ubuzima mu Rwanda

Soma hano utwo turere umunani, impamvu twashyizwe muri guma mu rugo, ibitubujijwemo n’ibyemewemo

Mu Murenge wa Rugarika hafi ya santere ya Nkoto kuri kilometero 19 uturuka mu Mujyi wa Kigali werekeza i Muhanga, ahakorerwa ubucuruzi hafunguye imiryango ikorerwamo ubucuruzi bwemewe, ni ukuvuga ahacururizwa ibiribwa, imiti y’amatungo n’abantu, mu gihe ahacururizwa gahunda zitemewe gukora hafunze.

Ibyo kandi biri kubahirizwa mu murenge wa Runda mu dusantere twa Rugogwe na Nkoto ahitwa ku musigiti [wo kwa Sadi].

Mu muhanda munini hari urubyiruko rw’abakorerabushake rubaza abantu batambuka aho bagana, bikaba ngombwa ko bamwe babasubiza aho baturutse. Mu mihanda igana muri uwo munini naho hari abayobozi b’ibanze ku mpande zombi nabo babaza abari mu muhanda aho bagana, ukabona bamwe babasubije aho baturutse.

Muri santere ya Nkoto kandi hari hazindukiye abana batubahirizaga gahunda ya guma mu rugo, ariko ubuyobozi bwabacyashye bava muri iyo santere.

Uko ingamba zo kwirinda Covid-19 ziri kubahirizwa muri Kamonyi

Ku bijyanye n’imikorere yo kwirinda akajagari, abacuruzi babwiwe iminsi bazajya bakoreraho, ni igikorwa cyatangiriye ku bacuruzi ba serivisi z’itumanaho bazwi nk’aba-ajenti(agents), gikomereza ku bacuruza inyama n’ibiribwa bisanzwe.

Uwimana Francoise, umwe mu bacururiza ibiribwa kuri iyi santere ya Nkoto avuga ko azakora uko ashoboye akubahiriza ayo mabwiriza.

Agira ati:

“ Ngomba kubahiriza iminsi bambwiye yo gukoreraho, ubundi nkajya mu rugo nkegera abana, nabo nkabafasha kuguma mu rugo. Nitubyubahiriza nta kabuza tuzatsinda iki cyorezo.”

Muri santere ya Nkoto ingamba ni zose, harakora ababyemerewe

Kagabo umwe mu batuye mu murenge wa Runda avuga ko igihe kigeze ngo buri wese yubahirize amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo kuko ngo nibwo bazagihashya, bityo imirimo yose yongere isubukurwe maze babone uko batunga imiryango yabo. Abasaba abadashaka kubyubahiriza kwisubiraho.

Ku baba badashaka kubahiriza amabwiriza ya guma mu rugo, ubwo haburaga amasaha macye ngo itangire, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda , CP John Bosco Kabera yavuze ko amayeri bamwe mu baturage bakoresha arimo kwitwaza agafuka cyangwa akandi kantu nk’ugiye guhaha agamije kwica amabwiriza ya guma mu rugo, ko yavumbuwe.

Agira ati:

“Turagira ngo tubabwire ko Guma mu Rugo ari Guma mu Rugo, Guma mu Karere ni Guma mu Karere nta mikino. Tumaze iminsi tubivuga abantu bakwiye kuba babyiteguye kuko twarabateguje kandi n’amabwiriza baba bayahawe igihe kirekire cyo kwitegura”.

Andi mayeri polisi yatangaje yagiye akorwa muri guma mu rugo zabanje arimo gutizanya amakarita y’akazi, gutizanya imodoka zemerewe kugenda, abitwazaga ibiryo bakuye mu ngo zabo bagera kuri polisi bakavuga ko bagiye guhaha n’ibindi.

Mu rwego rwo guhagurukira abakora aya mayeri uretse urubyiruko rw’abakorerabushake ruri ku mihanda,  hari n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze na Dasso bari kumwen’abapolisi bari gukorana n’ibi byiciro, bari kugenzura ibinyabiziga ariko banafasha n’ibi byiciro mu iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, buherutse gutangariza RBA ko buzakora ibishoboka abaturage bakubahiriza ingamba za guma mu rugo, ku buryo n’ukeneye ubufasha bw’ibiribwa azabuhabwa.

Imwe mu mibare igaragaza uko COVID-19 ihagaze mu Rwanda

Uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu turere/RBC
Uko ubwandu bwa COVID-19 buhagaze mu mibare/RBC
Imibare y’abamaze kwicwa na COVID-19 hakurikijwe ibitsina/RBC
Abamaze kwandura COVID-19 hashingiwe ku bitsina /RBC
Imibare y’abamaze kwandura Covid-19, abapfuye n’abakize ndetse n’abapimwe/RBC
abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda hakurikijwe imyaka /RBC

Ntakirutimana Deus