Kagame yasubije Gatabazi ku buyobozi bw’intara y’Amajyaruguru
Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasubije Gatabazi Jean Marie Vianney ku buyobozi bw’intara y’Amajyaruguru.
Ni umwanya yari aherutse guhagarikwaho by’agateganyo kubera iperereza yakorwagaho.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020 nibwo hasohotse itangazo risubiza Bwana Gatabazi ku buyobozi bw’iyi ntara.
Icyakora icyo gihe yari yahagarikanwe na Gasana Emmanuel wayobora intara y’Amajyepfo utasubijwe kuri uwo mwanya wahawe Kayitesi Alice wayoboraga akarere ka Kamonyi muri iyi ntara.
Gatabazi yabaye umuyobozi wagaragaje gukora igihe n’imburagihe muri iyi ntara amenyereye kuko ariyo yavukiyemo. Ku buyobozi bwe yakangaye ibyitwa Banki Lambert (urunguze) yari yarabujije amahwemo abatuye iyi ntara. Abitegetswe kandi n’ubuyobozi bumukuriye yakemuye mu gihe gito ikibazo cy’abanyarwanda basuzugurwaga bagiye kuvoma muri Uganda. Icyo gihe bubakiwe amavomo mu gihe gito, ndetse banarindwa kujya kwivuriza, gusiramurwa no kwiga muri Uganda. Yakangaye kandi ibibazo by’ubwumvikane buke bwari mu bitaro bya Ruhengeri.