Jado Castar yakatiwe imyaka ibiri y’igifungo

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo igifungo cy’imyaka ibiri nyuma yo guhamywa gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2021, icyo gihe yagiye gufungirwa kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Umunyamategeko Maurice Munyentwari aganira na Radio Fine Fm yavuze ko icyaha Castar yari akurikiranweho kiri mu byaha by’ubugome gikatirwa igihano cyo kuva ku gifungo cy’imyaka 5 kuzamura.

Amategeko agena ko gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa hifashishijwe ingingo ya 276 iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko zitarenze miliyoni 5 Frw.

Munyentwari avuga ko kuba rero ngo Castar yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri ngo urukiko rwaba rwamworohereje.

Agira ati “Ubundi umucamanza arebera hagati y’imyaka 5-7, bamushyiriyemo imiyaga kuko ubundi yari gukatirwa nk’itanu kuko niyo mike.”

Gukatirwa iyo ibiri, Munyentwari avuga ko bishobora guterwa nuko uregwa yorohereje ubutabera ntabugore, cyangwa yarumvikanye n’ubushinjacyaha, ikindi ni uko ari inshuro ya mbere umuntu akatirwa.

Icyaha Jado Castar yari akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Perezida wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël, ari mu bahamagajwe na RIB, ariko we yahise ataha.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun nyuma y’iminsi ibiri ridakinwa kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.

Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku wa 19 Nzeri, ahagana saa saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Minisiteri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.

Ministeri ya Siporo yanijeje ko igiye kwinjira mu iperereza kugira ngo imenye abateje ikibazo, bakurikiranwe.

Ingingo ya 2.4.2 y’amategeko ya FIVB ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry’igihugu.

Ingingo ya 2.4.2 yo ivuga ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo umukinnyi akinire ikindi gihugu, “Niba mu gihe cyo kwandikisha umukinnyi, afite ubwenegihugu bw’ahandi, yemererwa gukina mu gihe abonye ubw’igihugu cyo muri federasiyo imwandikisha.”

Iya 5.2.1 ivuga ko “umukinnyi yemerewe guhindura igihugu akinira niba amaze imyaka ibiri aba muri icyo gihugu cya federasiyo imusaba.”

Uretse kuba visi perezida wa kabiri wa FRVB, Jado Castar asanzwe ari umunyamakuru wa siporo mu Rwanda, Umuyobozi wa Radio B&B Umwezi FM. Yigeze kuba umutoza mu makipe atandukanye ya Volleyball mu Rwanda.